Gahunda nshya y’icyiciro cya kabiri inengwa kunaniza abakinnyi biga

Umwaka wa 2015 uzatangira ushyushye mu mupira w’amaguru harimo gutangiza shampiyona y’abana batarengeje imyaka 15 umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko azegura nidatangira ariko igihanzwe amaso cyane ni shampiyona y’icyiciro cya kabiri yagaragayemo impunduka nyinshi.

Amaso y’abakunzi b’imikino mu Rwanda ahanzwe mu cyiciro cya kabiri, atari uko ikipe ya La Jeunesse igiye kukigarukamo nyuma yo kwikura mu cya mbere mu myaka ibiri ishize, ahubwo kuko uyu mwaka hazanywemo gahunda nshya yo gukinisha abakinnyi batarangeje imyaka runaka muri iki cyiciro.

De Gaulle yiteguye kwegura shampiyona y'abana iramutse idatangiye mu kwa mbere
De Gaulle yiteguye kwegura shampiyona y’abana iramutse idatangiye mu kwa mbere

Iyi gahunda yavuye mu gitekerezo cya Minispoc na Ferwafa, ni iyo kuzakinisha umubare munini w’abakinnyi batarengeje imyaka 20 aho urutonde rw’abakinnyi 30 ikipe izatanga, 27 bazaba batarengeje imyaka 20, abandi 3 bazaba barengeje iyo myaka.

Abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri bongeye gushyigikira De Gaulle

Kuba iyi gahunda yemejwe n’amakipe 16 muri 20 agize icyiciro cya kabiri ntabwo byatunguranye kuko abayobozi bayemeje ni nabo hari hashize amezi 10 bemeje umuyobozi wa Ferwafa mu matora aho umubare munini w’amajwi (niba atari na yose) yawukuye muri aba ba perezida.

Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle afitanye umubano mwiza n'abayobozi b'amakipe y'icyiciro cya kabiri
Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle afitanye umubano mwiza n’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya kabiri

Ku ruhande rumwe, gukinisha abasore bakiri bato ni byiza ku iterambere ry’umupira w’amaguru cyane cyane ko kubona impano zizamuka bisigaye bigoranye. Ku rundi ruhande ariko iyi gahunda yabaye nko gukemurira ikibazo mu kindi ndetse urebye neza ibishobora kuhapfira ni byo byinshi kurusha ibyakira.

Imwe mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri Kigali Today yasuye ni As Muhanga. Umutoza wayo Rutayisire Eduard yadutangarije ko iyi gahunda atayemera cyane ko ku isi hose nta handi yabaye. Uyu si we wenyine utangaza ibi kuko n’amakipe yayitoye iyo uyagezemo imbere ubwirwa ibindi.

Ntekereza ko icyo Ferwafa yagashyizemo ingufu ari ugushyiraho ama shampiyona y’abakiri bato ndetse bakongerera imbaraga ama junior kuko ntaho byabaye ko bashyiraho imyaka ntarengwa ku mukinnyi wo mu cyiciro icyo ari cyo cyose” , Rutayisire atangariza Kigali Today.

Rutayisire utoza Muhanga asanga ibigiye kuba mu Rwanda nta handi byabaye
Rutayisire utoza Muhanga asanga ibigiye kuba mu Rwanda nta handi byabaye

Abakinnyi barengeje imyaka 20 bazakina he?

Kimwe mu bintu bikunze kunengwa muri ruhago nyarwanda, ni umubare w’amarushanwa make ndetse n’ibyiciro by’umupira bidahagije. Ibi bituma abakinnyi barangiza umwaka bakinnye imikino idahagije, ikintu na cyo kitabafasha mu iterambere ryabo.

Sunrise yifashishije abakinnyi bafite ubunararibonye mu gutwara shampiyona y'icyiciro cya kabiri iheruka
Sunrise yifashishije abakinnyi bafite ubunararibonye mu gutwara shampiyona y’icyiciro cya kabiri iheruka

Iki kibazo noneho gishobora kuba ingorabahizi ku bakinnyi batarengeje imyaka 21, dore ko ari na bo benshi mu Rwanda ahibazwa icyerekezo cyabo mu gihe badashoboye gusaranganywa mu makipe yo mu cyiciro cya mbere.

Amakipe 14 yo mu cyiciro cya mbere umubare munini w’abakinnyi ashobora kwifashisha ni 280. Aba banarimo abari munsi y’imyaka 20 n’abayirengeje. Ese mu Rwanda abakinnyi barengeje imyaka 20 ni 250 gusa? Abandi bazajye he ko amarushanwa mu Rwanda ari iyange! Ese iki cyatekerejweho cyangwa harebwe umusaruro wihuse ushobora kudindiza byinshi.

Abanyeshuri bazemererwa kwica amategeko y’ikigo ntacyo bagifasha

Ikigo cya APE Rugunga ni kimwe mu byagiye byifashisha abakinnyi bafite izina muri ruhago nyarwanda
Ikigo cya APE Rugunga ni kimwe mu byagiye byifashisha abakinnyi bafite izina muri ruhago nyarwanda

Umuntu wese utekereza vuba arabizi ko hejuru ya 80% y’abakinnyi bari munsi y’imyaka 20 bakibarizwa mu mashuri yisumbuye. Bamwe muri aba bakinnyi ibigo byemera kubafata kugirango bibifashishe mu gukina amarushanwa ahuza amashuri (Inter Scolaire).

Amategeko agenga aya marushanwa, avuga nta mukinnyi wemerewe kuyakinamo afite Licence ya Ferwafa, bivuga ko ntawemerewe gukina aya marushanwa afite icyiciro runaka akinira mu mupira w’amaguru.

Ese ko bizwi ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri hari ubwo ikinwa mu mibyizi, bikaba binazwi ko hari igihe ikipe ikora urugendo rurerure bikayisaba kugenda ku wa gatanu, ni ikihe kigo kizemera abanyeshuri bacyo kujya basiba amasomo uko bashatse mu gihe nta nicyo bashobora kukimarira?

Ese abanyeshuri bagiye gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri itagendera kuri gahunda ya MINEDUC bazahitamo iki ari ugukina bikabaviramo kwirukanwa cyangwa gutsindwa amasomo runaka cyangwa se kwemera bakihebera iyi shampiyona.

Mu mwaka wa 2013, 90% by’abakinnyi ba APR FC bakoze ikizamini cya Leta baratsinzwe. Ibi ntawe byatunguye kuko umwanya wo kwiga wari muto. Ubu hakwitegwa icyaba noneho cyane cyane ko imikino yo mu cyiciro cya kabiri yenda gukuba kabiri iyo mu cyiciro cya mbere. Uburezi cyangwa ruhago?

abasore bakiri bato bashobora kuzabura amakipe bakinamomu gihe bamaze kurenza imyaka 20
abasore bakiri bato bashobora kuzabura amakipe bakinamomu gihe bamaze kurenza imyaka 20

Ubwo twavuganaga n’ubuyobozi bwa Ferwafa kuri iyi gahunda, umuvugizi wayo Mussa Hakizimana yatubwiye ko gahunda yarangije kwemezwa kandi yatowe ku bwinshi ko vuba hari buterane inama yemeza itariki iyi shampiyona izatangiriraho…

Jah d’eau Dukuze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka