Uyu mumukino uteganijwe mu rwego rwo gufasha amakipe yombi gukomeza kwitegura imikino nyafrika,aho u Rwanda ruri gutegura kwakira igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Gabon nayo kandi iritegura kwakira igikombe cy’Afrika (CAN) mu mwaka wa 2017,aho ndetse ikomeje gukina imikino ya gicuti,aho muri iki cyumweru yaje i Kigali imaze kunganya na Chipolopolo ya Zambia 1-1.
Stephane Boungueza,umutoza wa Gabon ubwo yaganiraga na Kigali Today,yavuze ko yiteguye kwihimura ku mavubi n’ubwo atayaziho byinshi.
Yagize ati "Nta mukinnyi n’umwe wo mu Rwanda nzi,icyo nzi n’uko iyi kipe yaje iwacu ikahadutsindira igitego kimwe ku busa,ubu natwe twizeye kubasanga iwabo tukanabatsinda,n’ubwo nta mukinnyi ukina hanze nka Aubamenyang twazanye"
Kwinjira muri uyu mukino
VVIP: 10,000 Rwf
VIP: 5000 Rwf
Mu ntebe z’umuhondo (hatwikiriye): 2000 Rwf
Ahasigaye hose: 1000 Rwf.
Imyitozo ya Gabon




Mu nshuro ebyiri Amavubi amaze guhura na Gabon,Amavubi yatsinze Gabon izo nshuro zose,aho umukino umwe wabereye i Kigali mu kwa 7/2014,Amavubi yatsinze 1-0 cya Jacques Tuyisenge, yongera kuyitsinda 1-0 muri Gabon cya Meddie Kagere.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndi i RUSIZI-NKANKA turatsinda 2-0 ariko ntibazi ukuntu ejo bundi Ghana twari tuyimereye nabi nibaze tubereke icyo gukora mugire week end nziza.