Football: ADEPR yongeye gutegura amarushanwa y’abato
Ku bufatanye n’umuryango wo muri Amerika (Ambassadors Football International USA) itorero rya ADEPR ryongeye gutegura amarushanwa y’abana mu mupira w’amaguru, abahungu n’abakobwa, nyuma y’imyaka 2 aya marushanwa ataba kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni imikino yatangiriye ku rwego rw’uturere nk’aho kuri uyu wagatandatu mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka kamonyi, Umurenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi, hahuriye amakipe yo mu mugi wa Kigali, aho hahuriye abana basaga 144 baturutse mu turere twose tugize uwo mujyi uko ari dutatu.
Harimo abavuye mu bigo by’amashuri abanza ya ADEPR ari mu Mujyi wa Kigali ndetse n’insengero zigera kuri 4.
Kuri iyi nshuro hakinnye Intara y’Amajyepfo n’umugi wa Kigali, izindi ntara zizakine tariki ya 4 na 11 Kamena uyu mwaka, izizakomeza zizahura ku rwego rw’Igihugu tariki ya 25-28 Nyakanga 2022, ari nabwo hazatoranywamo abakinnyi bafite impano kurusha abandi maze bahurizwe hamwe.

Nk’uko gahunda yabo ibivuga, hafatwa abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, ariko bari hagati y’imyaka 6 kujyeza kuri 13 aho bahurizwa hamwe bagahatana abatsinze abandi bakazamuka ku rwego rw’Igihugu, aho naho bagera bakarushanwa maze hagatoranywamo abeza kurusha abandi bakajyanwa hamwe mu kigo cy’amashuri runaka bakarihirirwa amashuri ndetse bakanakurikiranwa mu rwego rwo gukomeza gukuza impano zabo.
Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu myaka 2 ishinze, imaze gutanga umusaruro n’ubwo yakomwe mu nkora na Covid 19, aho ubu bafite icyiciro cya mbere cy’irerero (Ambassadors academy), riherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ADEPR cyitwa Sumba secondary school.
Iyo akademi ikaba yaratangiye no kwitwara neza mu mikino imaze iminsi ikina, harimo n’uwo iherutse kunyagira irerero rya Paris Saint-Germain ryo mu Rwanda ibitego 4-3.

Aganira na Kigali Today, umuyobozi wa Ambassadors mu Rwanda, Pasiteri Jean Paul Seneza, yasobanuye birambuye ku bijyanye n’aya marushanwa ndetse anavuga ko abana badatozwa umupira gusa ahubwo banatozwa indagagaciro za gikirisito, ko bizabafasha kugera ku ntego zabo.
Ati “Iki gikorwa cyatangiye uyu munsi cyitwa Provincial football camp, kikaba gihuza abana bo mu ntara imwe aho baba bamaze iminsi bitoza umupira w’amaguru hirya no hino ariko ari nako batozwa indangagaciro zishingiye ku ijambo ry’Imana. Uyu munsi abana rero bahurira hano mu rwego rwo kugira ngo dushake impano z’abana ndetse bazahagararire abandi mu ntara ku rwego rw’Igihugu”.
Akomeza avuga ko ibi bikorwa atari itorero ADEPR ribikora gusa, ahubwo harimo n’ubufatanye n’umuryango w’Abanyamerika witwa Ambassadors football.

Ati “Ibi ni ibikorwa by’itorero ADEPR ifatanyamo n’umuryango w‘Abanyamerika witwa Ambassadors football, aho bafite intego igira iti ‘Twigishe uwana ijambo ry’Imana ariko binyuze mu bintu akunda cyane’, gukina umupira w’amaguru bityo akarema ejo hazaza he heza, rero abakinnyi bazazamuka hano bazajya ku rwego rw’intara ariko tunarebemo n’abandi bafite impano kuko birashoboka ko yaba afite impano ariko ikipe ye ikaba itakomeje mu kiciro gikurikira”.


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|