Flying Eagles yegukanye Zanshin Karate Championship 2025 y’abato

Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship 2025 mu bakiri bato ryasojwe kuri iki Cyumweru.

Ni irushanwa ryakiniwe mu Karere ka Huye, rikukira iry’abakuru ryahakiniwe mu mpera y’icyumweru gishize ryegukanwe na APR Karate -Do. Muri iki cyiciro cy’abakiiri bato, ikipe ya Flying Eagles Karate Club yayoboye andi makipe yitabiriye iri rushanwa yegukana umwanya wa mbere aho muri rusange yegukanye imidali 13 irimo itandatu ya zahabu ari nayo igena uwegukana umwanya wa mbere.

Mwarimu mukuru wa Flying Eagles Karate -Do itwaye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya Habamwizera Antoine yavuze ko kuzana abana bizeye ubushobozi bwabo ariryo banga ribafasha.

Ati" Ntabwo dutwaye Zanshin y’uyu mwaka gusa,tuyitwaye inshuro eshatu zikurikiranya. Ibanga ni uko tuba tuzi ko buri mwaka rihari, turaritegura tukazana umukinnyi twizeye ko aratsinda."

Umwanya wa kabiri muri iri rushanwa wegukanwe na The Champions Sports Academy yegukanye imidali 11 irimo itandatu ya zahabu, umutoza wayo Nkuranyabahizi Noel avuga ko irushanwa ryagenze neza.

Ati" Sinavuga ko hari ibyabuze ahubwo hari ibyinshi byiyongereye ku irushanwa riheruka. Nubwo hatabura icyabuze ariko njyewe navuga ko byagenze neza kuko shampiyona iri ku rwego Mpuzamahanga,rero ndashimira abategura iri rushanwa."

Ikipe ya Mukusho Karate yo muri Kenya yegukanye umwanya wa gatatu itwaye imidali 14 ariko irimo ine ya zahabu, ikurikirwa na The Legend Karate School yatwaye imidali ine irimo itatu ya zahabu mu gihe Kigali Elite Sports Academy yaje ku mwanya wa gatanu itwaye imidali icumi irimo ibiri ya zahabu.

Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy itegura iri rushanwa, Sensei Mwizerwa Dieudonné yavuze ko irushanwa

Ati" Zanshin irangiye neza kandi isize ibyishimo, ni irushanwa ryari ku rwego rwo hejuru ugereranyije nuko izindi zagenze mu bitabire no mu mikinire. Hitabiriye abakinnyi benshi bo mu Rwanda ndetse no hanze, muri rusange tugomba gukomeza gukora cyane kugira ngo ubutaha nabwo bizakomeze kugenda neza."

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka