Fitina Omborenga yasabye gutandukana na Rayon Sports kubera kudahembwa

Myugariro w’iburyo wa Rayon Sports Fitina Omborenga yasabye gutandukana n’iyi kipe kubera impamvu zirimo kudahemberwa ku gihe.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ku wa 6 Gicurasi 2025 aho yavuze ko kuba atari yahabwa amafaranga yose yasinyiye ubwo yagurwaga biri mu mpamvu zituma yifuza gusesa amasezerano ye. Indi mpamvu kandi uyu musore yagaragaraje ni ukuba adahemberwa ku gihe dore ko kugeza ubu, abakinnyi baberewemo ibirarane by’amezi abiri aribyo Werurwe na Mata 2025.

Fitina Omborenga yasinyiye Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024 amasezerano y’imyaka ibiri avuye mu ikipe ya APR FC gusa muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona akaba atari kubona umwanya wo gukina muri iyi kipe kubera urwego ruri hasi.

Uretse umushahara baberewemo na Rayon Sports, uyu kimwe n’abandi bakinnyi batandukanye, baberewemo amwe mu mafaranga basinyiye ubwo bagurwaga mu bihe bitandukanye.

Fitina Omborenga yasabye gusesa amasezerano na Rayon Sports
Fitina Omborenga yasabye gusesa amasezerano na Rayon Sports

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka