FIFA yahaye abasifuzi 8 b’abanyarwanda uburenganzira bwo gusifura imikino mpuzamahanga
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryemeje abandi basufuzi umunani b’abanyarwanda ko bazajya basifura imikino mpuzamaganga itegurwa na FIFA ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)
Athanase Nkubito, uhagarariye Komisiyo y’abasifuzi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yatangaje ko muri abo basifuzi umunani bagiriwe icyizere na FIFA harimo abagabo batatu n’abagore batanu.
Abagabo ni Bahizi Edouard, na Hakizimana Louis basifura gahati na Bwiliza Raymond Nonati uzunguza igitambaro. Abasifuzi b’abagore ni Mukansanga Salma na Tuyishime Angelique bazajya basifura hagati mu kibuga naho Ingabire Francine, Murangwa Usenga Sandrine na Nyinawabari Speciose bazajya basifura ku ruhande.
Ni ubwa mbere u Rwanda rugize abasifuzi benshi basifura imikino mpuzamahanga kandi ni n’ubwa mbere u Rwanda rugize abasifuzi b’abagore bazajya basifura imikino mpuzamahanga.
U Rwanda rusanzwe rufite abandi basifuzi mpuzamahanga bemewe na FIFA. Abo ni Kagabo Issa, Munyanziza Gervais hamwe na Munyemana Hudu basifura hagati mu kibuga. Abasifura ku ruhande harimo Hakizimana Ambroise, Kabanda Felicien, Ndagijimana Theogene, Ruhamiriza Eric, Niyitegeka Jean Bosco na Simba Honore.
Kabanda Felicien, ubusanzwe ukora muri banki nkuru y’igihugu, azasifura imikino y’igikombe cy’Afurika mu kwa mbere umwaka utaha.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|