Nyuma y’umwanzuro wari wafashwe na FERWAFA wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana, aho byavugwaga ko iyi kipe yari yakinishije umukinnyi ufite amakarita atatu, ubu Ferwafa yaje kwisubiraho kuri uwo mwanzuro.

Ibi bije nyuma y’aho ikipe ya Rwamagana City ijuririye uwo mwanzuro ikagaragaza ko uwo mukinnyi nta makarita atatu y’umuhondo yigeze ahabwa.
Ubutumwa FERWAFA yanyujije kuri Twitter
Komisiyo ishinzwe amarushanwa yateranye isuzuma ubusabe bwa Rwamagana City FC ku kibazo kirebana n’umukinnyi MBANZA Joshua.
Ikemezo cya nyuma cya Komisiyo RWAMAGANA City niyo izakina na Interforce mu mikino ya 1/2.
Ibimenyetso byagaragajwe bigaragaza ko umukinnyi atabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wo ku wa 22/05/2022 wahuje NYAGATARE FC na RWAMAGANA CITY FC.
Igihe umukino uzabera ndetse na Sitade turabitangaza mu gihe cya vuba.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
IBYO BINTU NI SAWA
RWAMAGANA CITY BARI BAYIBYE IGOMBA KUZAMUKA KANDI IGA CONVEKA
Akavuyo nk’aka muri FERWAFA niko gatuma umupira udatera imbere mu Rwanda. Kugeza n’aho batamenya abakinnyi bafite amakarita y’umuhondo n’atukura? Reports z’abasifuzi zibereyeho iki?!
Akavuyo nk’aka muri FERWAFA niko gatuma umupira udatera imbere mu Rwanda. Kugeza n’aho batamenya abakinnyi bafite amakarita y’umuhondo n’atukura? Reports z’abasifuzi zibereyeho iki?!