FERWAFA yirukanye burundu abasifuzi batatu
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwada [FERWAFA] ryahagaritse burundu Amida Hemedi, Mbarute Djihadi na Uwimana Ally mu mwuga wo gusifura kubera ibikorwa birimo kugena ibiva mu mikino biciye mu buriganya “Match Fixing” no gutega ku mikino "Betting" bakoze.

Ni umwanzuro ukubiye mu mabaruwa Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA bwandikiye aba basifuzi batatu umwe ku wundi tariki 05 Gicurasi 2025.
Aya mabaruwa afite impamvu yo “Gusezererwa mu basifuzi ba FERWAFA” nk’icyitarusange, arerekana ko Amida Hemedi na Mbarute Djihadi bombi bafatiwe mu cyaha cyo kugena uko umukino ugenda biciye mu buriganya, hafatwa umwanzuro wo kubahagarika burundu nyuma y’uguterana kwa Komisiyo Ishinzwe Imisifurire muri FERWAFA.
Iyi baruwa yasinyweho n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, iyandikiwe Amida Hemedi iragira iti “Nshingiye ku myanzuro ya komisiyo ishinzwe imisifurire mu Rwanda, yateranye ku wa 16 Ukuboza 2024, igafata umwanzuro wo kugusezerera mu basifuzi ba FERWAFA kubera impamvu z’imyitwarire yawe itari myiza, itajyanye n’indangagaciro z’abasifuzi, aho wagize uruhare mu guhuza abasifuzi n’abantu bakora “Match Fixing” ku mikino, nkwandikiye nkumenyesha ko utakiri mu basifuzi mu basifuzi ba FERWAFA kuva kuri iyi tariki.”
FERWAFA ivuga ko kuri Mbarute Djihadi we, yafashwe yakira amafaranga yakira amafaranga y’abantu bakora “Match Fixing”, mu gihe Uwimana Ally we yavuze ko yiyemreye ku giti cye ko “yashishikarije bamwe mu basifuzi gutega ku mikino yo mu Rwanda bagombaga gusifura.”
Ibi bihano byahawe aba basifuzi, bije mu gihe mu Rwanda by’umwihariko muri shampiyona z’icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu hamaze iminsi hariho ukutavuga rumwe ku byemezo bitandukanye by’imisifurire, bikaba byakekwaga ko bikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga bidahari biganisha ku kwibeshya kudafite igaruriro, kugoreka amategeko nkana n’ubunyangamugayo buke bufitanye isano n’ibyo aba basifuzi batatu bahaniwe.
Mu bihe bitandukanye mu mupira w’amaguru mu Rwanda havugwamo ko uretse abasifuzi gusa, abayobozi b’amakipe, abakinnyi ndetse n’abatoza bagirana ibiganiro byo kugena uko imikino irangira haba ku mpamvu yo guhanahana amanota bitewe n’uko ikipe runaka iyakeneye bitewe n’ibihe irimo cyangwa hagamijwe no kubona amafaranga binyuze mu gutega (Betting).
Urugero ruheruka ku bakinnyi cyangwa abatoza, ni Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wari umutoza wungirije wa Muhazi United wafashwe asaba myugariro wa Musanze FC Bakaki Shafiki ko yakwitsindisha bakina na Kiyovu Sports bikazayifasha kudasubira mu cyiciro cya kabiri, amwizeza ko azamujyanamo umwaka utaha w’imikino kuko yari kuzayitoza , ibintu bitamuhiriye kuko ubu yaciwe mu bikorwa byose bya ruhago umwaka wose.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|