Iyi shampiyona igeze ku munsi wayo wa 11 yagombaga kuzakinwa ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ariko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahisemo kuyimurira yose ku wa Gatanu tariki ya 30 ukuboza 2016.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Latifah Uwamahoro ubwo yaganiraga na Kigali Today yavuze ko iyi mikino yigijwe imbere kugira ngo abakinnyi, abatoza n’abafana bazabone uko bitegura umunsi mukuru w’ubunani neza.
Yagize ati ”Imikino yigijwe imbere kubera ubunani kuko uwo munsi wizihizwa cyane twahisemo korohereza abafana, abakinnyi n’abatoza kuwitegura kuko abayobozi b’amakipe bagiranye inama na Ferwafa bagasaba ko imikino yari kuzaba tariki ya 31/12/2016 yaba tariki ya 30/12/2016 kugirango bitegure ubunani, ni yo mpamvu twubahirije ubusabe bwabo”

Kugeza ku munsi wa 10 wa Shampiyona ikipe ikiza imbere ni Rayon Sports n’amanota 26 igakurikirwa na APR ifite amanota 24.

Uretse imikino yo mu cyiciro cya mbere yimuwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri izaba igeze ku munsi wa 7 nayo izakinwa ku wa Gatanu mu gihe nayo yagombaga gukinwa ku wa Gatandatu.
Dore imikino iteganyijwe y’umunsi wa 11
Ku wa Gatanu tariki ya 30 ukuboza 2016
Mukura VS vs Amagaju Fc (Stade Huye)
Sunrise Fc vs Gicumbi Fc (Nyagatare)
Marines Fc vs Pepiniere Fc (Stade Umuganda)
AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali)
Espoir Fc vs APR Fc (Rusizi)
Musanze Fc vs Bugesera Fc (Nyakinama)
Police Fc vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro)
Kirehe Fc vs Rayon Sports (Kirehe)
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|