FERWAFA yemeje ko u Rwanda ruzakina na Uganda umukino wa gicuti

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ku mugaragaro ko ikipe y’igihugu Amavubi izakina umukino wa gicuti na Uganda tariki 06/02/2013, mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Nyuma yo gushakisha imikino ya gicuti mu bihugu bitandukanye bya Afurika ariko bigakomeza kugorana, tariki 31/01/2013 Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yadutangarij ko byarangiye bumvikanye na Uganda, amakipe y’ibihugu byombi akazakina ku wa gatatu tariki 6/02/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.

Gasingwa wishimiye kubona uwo mukino wa gicuti avuga ko Uganda itabagoye nk’uko ibindi bihugu bikunze kubigenza.

Yagize ati: “Uganda twarabandikiye tubasaba ko twakina umukino wa gicuti, nyuma yo kubyigaho basanga nabo byabafasha gutegura ikipe yabo, ntibatugora barabyemera. Uganda ntabwo yigeze itugora nk’uko bikunze kugenda iyo dusaba imikino ya gicuti, kuko ibyo badusaba ngo umukino ukinwe twasanze bitagoranye, twemeranywa rero ko uwo mukino uzaba”.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya siporo n’Umuco bemeye kuzishyurira amatike y’indege ikipe ya Uganda ndetse no kuzayicumbikira ubwo izaba yaje gukina uwo mukino.

U Rwanda rubonye uyu mukino wa gicuti bigoranye kuko amwe mu makipe y’ibihugu u Rwanda rwifuzaga gukina na yo ari mu gikombe cya Afurika, andi ugasanga asaba ibintu bihenze cyane, biri no mu bituma u Rwanda rukunze kubura imikino ya gicuti igihe cy’amatariki aba yateganyijwe na FIFA.

Umukino w’u Rwanda na Uganda uzafasha Amavubi kwitegura neza umukino afitanye na Mali tariki 22/03/2013 i Kigali, mu rwego rwo gukomeza gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Kuri iyo tariki kandi Uganda na yo izaba ishaka iyo tike, ubwo izaba yerekeje i Monrovia gukina na Liberia bari kumwe mu itsinda, hamwe na Senegal ndete na Angola.

Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe gusa, mu itsinda rya munani ririmo Algeria, Mali na Benin.

Ikipe y’u Rwanda nkuru yaherukaga guhura na Uganda ku mukino wa nyuma muri CECAFA ya 2012 yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho Uganda yatsinze u Rwanda kuri za Penaliti.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka