FERWAFA yatumye Tardy gushishikariza Monnet Paquet gukinira Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Richard Tardy, ubwo yari agiye mu biruhuko bisoza umwaka mu Bufaransa, yasabwe na FERWAFA gukora ibishoboka byose akumvisha Kevin Monnet Paquet kuza gukinira u Rwanda.

Tardy ukomoka mu Bufaransa, yari amaze iminsi mu Rwanda ategura ikipe y’abatarengeje imyaka 20 dore ko igizwe n’abakinnyi yari asanzwe atoza mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17.

Ubu iyo kipe yashyizwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kugirango abakinnyi bayo badatatana, ikaba ikina yitwa Isonga FC.

Umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin, yadutangarije ko kuba Tardy amenyereye u Rwanda akaba kandi ari Umufaransa ari amahirwe kuko bizamworohera kuganiriza Kevin Monnet Paquet.

Nubwo ariko u Rwanda rushaka cyane Monnet, ntibyoroshye ko azahita aza gukinira Amavubi kuko bizasaba ibiganiro n’imishyikirano hagati ya FERWAFA n’uyu mukinnyi yatangaje ko icyo ashyize imbere cyane ari ikipe ye akinira.

FERWAFA ivuga ko nayo iticaye ubusa kuko yatangiye kuganira na se wa Monnet kugira ngo nawe amwumvishe kuza gukinira u Rwanda, ndetse bakaba baramutumiye ngo aze asure u Rwanda kugira ngo amenye igihugu azoherezamo umuhungu we uko kimeze.

Monnet Paquet yavukiye mu Bufaransa mu 1988; afite nyina w’Umunyarwandakazi na se w’umuzungu. Yamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikipe ya Lens ari nabwo FERWAFA yamumenye.

Nyuma yatijwe muri FC Lorient ari nayo akinamo ubu. Akenshi akina nka rutahizamu cyangwa agakina imbere ku ruhande rw’iburyo cyangwa ibumoso (winger).

Ubwo yari akiri muri Lens, Monnet Paquet yakinnye imikino ya UEFA cup ndetse anakinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iyabatarengeje imyaka 19.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka