Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze rizatangira ku wa Gatatu tariki 09/03/2022, rikazatangira hatarimo amakipe arindwi y’icyiciro cya mbere.
Amakipe atazakina ijonjora ry’ibanze ni Rayon Sports, Police FC, APR FC, AS Kigali, Kiyovu Sports, Sunrise na Mukura, mu gihe andi azahera mu ijonjora ry’ibanze ari Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Etoile de l’Est FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Marine FC, Musanze FC na Rutsiro FC.
Andi makipe yo mu cyiciro cya kabiri azatangirira mu ijonjora ry’ibanze ni Amagaju FC, Heroes FC, Impeesa FC, Intare FC, Interforce FC, Nyanza FC, na Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe Sunrise yo itazahera mu ijonjora ry’ibanze.
Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze

Ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro 2022
Imikino y’amajonjora: Tariki 9 na 15 Werurwe 2022
1/8 cy’irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022
1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022
1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022
Umwanya wa 3: Tariki 17 Gicurasi 2022
Umukino wa nyuma: Tariki 18 Gicurasi 2022.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Meabikoze neza gusa harabana bari ukucyaro mutageraho