Abo bakinnyi biganjemo abakina muri APR FC bazakina imikino ibiri n’Amavubi izafasha umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, gutegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29/02/2012.
Micho yavuze ko gukina n’iyo kipe y’abanyamahanga ntaho bitandukaniye no gukina n’indi kipe y’igihugu kuko usanga n’ubundi abenshi muri abo bakinnyi bakinira amakipe y’ibihugu bakomokamo. Nubwo Micho yavuze ko abo bakinnyi b’abanyamahanga bazamufasha kwitegura neza, ntiyirengagiza ko gukina n’ikipe y’igihugu nabyo byamugirira akamaro.
Abo bakinnyi uko ari 29 bakina mu makipe atandatu akomeye hano mu Rwanda. Ayo ni APR FC, Rayon Sport, Kiyovu Sport, Mukura Victory Sport, Police FC na Etincelles.
APR FC ifitemo abakinnyi 9, Police FC ifitemo abakinnyi 7, Rayon Sport ifitemo abakinnyi 6, Mukura ifitemo abakinnyi 2, Etincelles ifitemo umukinnyi 1 , naho Kiyovu Sport ifitemo abakinnyi 4.
Nubwo FERWAFA, ibisabwe n’umutoza, yasabye amakipe abo bakinnyi, ntibarizera neza ko abo yifuza bose azabarekura. Ikindi kandi, abakinnyi b’abanyamahanga bakunze kuva mu Rwanda bakajya iwabo iyo shampiyona isubitswe harimo hutegurwa ikipe y’igihugu.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzakinwa tariki 04/01/2012, umukino wa kabiri uzakinwa tariki 11/01/2012.
Dore abakinnyi b’abanyamahanga Micho yifuza kuzakina nabo:
APR FC: Ali Mbogo, Habibu Kavuma, Lopez Douglas, Diego Oliviera, Ndikumana Seleman, Alex De Avila Peivotu, Kabange Twite, Papy Faty, Dan Wagaruka.
Police FC: Kaze Gilbert, Othieno Deo, Sebalinga Mike, Kadogo Alimas, Loddie, Rivaldo, Nani
Rayon sport: Juma Mpongo, Nzigiyimana Karim, Ndayisenga Faudi, Mbanza Hussein, Floribert Ndayisaba, Khamiss Cedric.
Etincelles: Ochaya Silva
Kiyovu Sports: Nyamugenda Simon, Bakabulindi Julius, Katarega Godfrey, Okwi
Mukura Victory Sports: Saaka Rober, Sebera Mike
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|