Muri aya masezerano azageza muri 2017 ibigo byombi byasinyanye, IFAP yemeye ko igiye gufasha FERWAFA gucuruza umupira w’icyirico cya mbere mu Rwanda, ikazawushakira abaterankunga baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kugira ngo umupira w’u Rwanda uzabe uw’ababigize umwuga; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
IFAP Sports (International Football Advertisement and Promotions) ni sosiyete ishinzwe gucuruza umupira w’amaguru ku isi, ikaba iyoborwa na Eric Durand usanzwe afitanye amasezerano na CAF yo kuyishakira abatarenkunga mu marushanwa yayo atandukanye, akaba kandi yaranakoranye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa acuruza umupira wayo (Ligue 1) mu gihe cy’imyaka 12.
Ubwo yasinyaga ayo masezerano, Durand yavuze ko shampiyona itaha izatangira amakipe yose yo mu cyiriro cya mbere afite ibikoresho bihagije, birimo n’imyenda y’ubwoko nibura bune kuri buri kipe.
Mu masezerano yasinywe, hamejwe ko sosiyete IFAP SPORTS izajya ishaka abaterankunga benshi bashoboka, kuko n’amafaranga azajya yinjira hari azajya ahabwa amakipe agize shampiyona.

Umuyobozi wa FERWAFA, Celestin Ntagingira, yishimiye isinywa ry’ayo masezerano, avuga ko bizafasha FERWAFA n’amakipe kwinjiza amafaranga azajya abafasha mu buzima bwa buri munsi kandi bikazatuma umupira w’u Rwanda utera imbere ndetse n’amakipe y’u Rwanda akamenyekana hirya no hino ku isi.
Eric Durand umaze imyaka 20 akora akazi ko gucuruza umupira w’amaguru binyuze mu gushaka abatarenkunga, akorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika nka Mauritania, Burkina Faso, Mali, Gabon, Niger na Benin.
Afitanye kandi amasezerano na CAF yo gushaka abaterankunga mu marushanwa yayo atandukanye arimo nk’igikombe cya Afurika cy’abagore, igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 ndetse n’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|