Ku wa mbere Tariki 18/02/2019 ni bwo ikipe ya Mukura yari yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda isaba kwimurirwa umukino wa Rayon Sports, aho impamvu yatangaga ari uko kuri uwo munsi bashobora kutazabona abafana bahagije.

Umukino uheruka guhuza Mukura na Rayon Sports i Huye amakipe yombi yanganyije 0-0
Muri iki gitondo ni bwo Ferwafa yaje gusubiza Mukura iyimenyesha ko ibyo yasabye bidashoboka, aho mu mpavu yabahaye harimo uko umuterankunga wa Shampiyona AZAM, yabangamirwa na gahunda yo kwerekana imikino ya Shampiyona uko yayiteguye.

Ibaruwa Ferwafa yandikiye Mukura
Biteganyijwe ko uyu mukino ugomba kuzaba ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, ukazaba ari umwe mu mikino ikomeye y’umunsi wa 17 wa Shampiyona, aho muri Mukura iri ku mwanya wa kabir n’amanota 37, Rayon Sports ku mwanya wa gatatu n’amanota 34.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|