FERWAFA yashwishurije Adel Amrouche wareze u Rwanda muri FIFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryashyize umucyo ku byuwahoze ari umutoza w’Amavubi wareze u Rwanda muri FIFA.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Werurwe ku cyicaro cyiri shyirahamwe kiri I kigali, perezida wuri shyirahamwe Shema Fabrice yahishuye ko uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo (Amavubi) umunya Algeria Adel Amrouche aherutse kurega u Rwanda ariko ko nta kosa bakoze.

Nubwo iki kiganiro cyari kigamije kwerekana umutoza mushya w’ikipe y’igihugu u mwongereza Stephen Constantine, perezida wa Ferwafa, yemeje ko umutoza Adel Amrouche yamaze kubarega aho yareze avuga ko yirukanywe binyuranyije n’amategeko nubwo bo atariko babibona.

Perezida yashimangiye ko biteguye gutanga ubusobanuro bwose kubo bireba (aho yaregeye u Rwanda) kandi ko batamwirukanye batisunze amategeko nkuko Amrouche abivuga ndetse ko batanamujijije umusaruro mucye.

“Adel Amrouche Yaratureze kandi twiteguye kuburana, dufite abanyamategeko biteguye, ntabwo twakora ikosa ryo kwirukana umutoza tutisunze icyo amategeko, yewe nta nubwo Adel Amrouche yazize unusaruro mucye “Oya” ahubwo hari ibindi byari mu masezerano atubahirije duhitamo gutandukana nawe.

Ntabwo Adel Amrouche yazize umusaruro mucye, hari ibyari mu masezerano atubahirije
Ntabwo Adel Amrouche yazize umusaruro mucye, hari ibyari mu masezerano atubahirije

Adel Amrouche yatandukanye n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) tariki ya 14 Mutarama 2026, nyuma y’umwaka umwe gusa ari mu nshingano.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka