Ferwafa yanze ubusabe bwa APR FC bwo gusubika umukino wa Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC yifuzaga ko umukino ugomba kuyihuza na Rayon Sports usubikwa, kugira ngo yitegure umukino uzayihuza na RS Berkane
Ku wa Kabiri tariki 23/11/2021, ni bwo hategerejwe umukino uba witezwe na benshi mu bakunzi ba siporo by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, umukino ikipe ya APR FC izakiramo rayon Sports.

Ikipe ya APR FC ifite umukino izahuramo na RS Berkane yo muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 28/11/2021 ubwo hazaba hashize iminsi itanu ihuye na Rayon Sports, yandikiye Ferwafa tariki 16/11 iyisaba ko umukino bagomba guhura na Rayon Sports usubikwe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ryandikiye APR FC riyimenyesha ko ubusabe bwayo butemewe kuko basanga nta shingiro bufite, bityo uyu mukino ukazaba nk’uko byari biteganyijwe.
Ibaruwa ya Ferwafa iragira iti “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa ’CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022’ mufitanye na RS Berkane yo muri Maroc tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe."
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nimukine impamvu zanyu zirapfuye nimuze gasenyi tuyifatiranye tuyihabye tuyihe ibyayo
ikipe yacu turayizeye izatsinda imikino yombi
Sha ni uko nyine Masudi ari kubivanga ariko rayonsport yari ikwiye gutsinda iyi kipe mbona ifite ubwoba bwo gukina imikino.