Ferwafa yagize icyo ivuga ku ikipe izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Hakomeje kwibazwa ikipe izahagararira u Rwanda mu irushanwa “CAF Confederation Cup”, mu gihe irushanwa risanzwe ritanga ikipe isohoka ritasojwe.

Hashize iminsi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa rifashe umwanzuro wo gusoza umwaka w’imikino, aho shampiyona yahagaritswe hagafatwa umwanzuro wo guha ikipe ya APR FC igikombe ndetse binemezwa ko ari yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League.

Ferwafa kandi yanafashe umwanzuro wo gusesa igikombe cy’Amahoro cyari kimaze gukinwaho imikino y’ijonjora ry’ibanze, ariko ntihatangazwa ikipe izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, aho ubusanzwe hasohoka ikipe yatwaye iki gikombe.

Rayon Sports na AS Kigali, buri yose yiteguye gusohoka
Rayon Sports na AS Kigali, buri yose yiteguye gusohoka

Nyuma yaho hakomeje impaka abenshi bibaza ikipe izahagararira u Rwanda, aho ikipe ya AS Kigali yegukanye iki gikombe umwaka ushize ubu ivuga ko ari yo yumva igomba guhagararira u Rwanda ikurikije itegeko rya 2019/2020, na Rayon Sports ikavuga ko izasohoka kuko yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali Gasana Francis yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Gatatu tariki 08/07/2020, yatangaje ko kugeza ubu biteguye kuba basohokera u Rwanda kuko itegeko ribibemerera.

Mu itegeko ryagengaga iri rushanwa ry’umwaka ushize ryashyizweho umukono na Perezida wa CAF Ahmad Ahmad Tariki 17/07/2019, rivuga ko mu gihe igikombe cy’Igihugu kitabaye, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu rishobora kohereza ikipe yari yakinnye iryo rushanwa mu mwaka wabanje.

Mu gushaka kumenya niba FERWAFA yaba yarafashe umwanzuro ku ikipe izasohoka, twiyambaje Umuvugizi w’iri shyirahamwe akanaba Umuyobozi w’ishami rishinzwe amarushanwa muri Ferwafa Bonnie Mugabe atubwira icyo CAF na Ferwafa baba bafata kuri uyu mwanzuro.

Boonie Mugabe, yavuze ko nta mwanzuro wari wafatwa kugeza ubu
Boonie Mugabe, yavuze ko nta mwanzuro wari wafatwa kugeza ubu

Yagize ati “Nta kintu CAF yari yadutangariza ku bijyanye n’amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF mu mwaka w’imikino utaha, Ferwafa nayo kugeza ubu nta mwanzuro yari yafata, Komite Nyobozi ya Ferwafa niterana ngo ibyigeho ni bwo hazamenyekana ikipe izasohoka”

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ubuse gasenyi irifuza gusohoka koko yabanje ikarwana no kwishyura abo ifitiye umwenda ahasigaye ikitegura kutazongera kuregwa byahato nahato ngo yambuye abakinnyi abatoza bus bityo bikayiha agahenge gato tavuzweho inkurumbi njye mbona ntampamvu yo kwipasa muremure Dore ko nabakinnyi ifite ntaho bayigeza nabasigayemo ntarukundo bayifitiye nukubura uko bagira

Mugabo yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Imyenda se no gusohoka bihuriye he? Mukunda kubabazwa n’ubusa, na ferwafa amategeko yayo arananiwe niyo mpamvu imitwe yanyu ihora yashyushye byakabaye byararangiranye no gusoza championnat

Ikwi yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Rayon sport niyo kipe igomba gusohoka nacyaneko ihagaze kumwanya wakabiri washampion 2019 2020

Damascene yanditse ku itariki ya: 11-07-2020  →  Musubize

Itegeko niryo rigomba gukurikizwa AS Kigali izasohoke.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Itegeko niryo rigomba gukurikizwa AS Kigali izasohoke.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

ARIKO IYO TEAM YAGOMBYE KUMENYEKANA KARE KUGIRA NGO ITANGIRE IBITEGURE NO MU MUTWE WAYO.

RUTO yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Umvape ferwafa nayomiratindape ngotumenye niba gasenyi isigara kurugo

GITINYIRO GIKONA yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka