FERWAFA ngo yiteguye guhana yihanurikiriye ikipe yose izafatwa itanga ruswa
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona, aho biba bivugwa ko amwe mu makipe ashobora gutanga ruswa cyangwa se akaba yakina nabi agamije gufasha ayandi, azahanwa by’intangarugero nafatwa.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule, yavuze ko kugeza ubu bumva amakuru y’uko hari amwe mu makipe akina nabi ashaka guha ayandi amanota, andi agatanga amafaranga ku bakinnyi b’ayandi makipe kugirango bazakine nabi, ariko ngo nta kipe irafatwa.
Nzamwita avuga ko nihagira ikipe itanga ikirego cyangwa bakagira iyo bafata bazayihana by’intangarugero.

Ati “Kugeza ubu turabyumva bivugwa ariko twebwe nk’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntabyo turabona, nta n’ikirego cy’ikipe runaka yarenganye kiratugeraho. Amakipe afite ubwigenge bwayo mu guhana abakinnyi bayo bakoze amakosa yo kurya ruswa kandi twebwe ntabwo twabyivangamo, gusa batwitabaje twafata ibyemezo, ariko kandi ikipe tuzafatira muri ibyo bikorwa izahanwa by’intangarugero”.
Mu gihe Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko ari nta kipe n’imwe irabagezaho ikirego, muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, amwe mu makipe agize shampiyona yavuzwemo ibibazo bya ruswa, ndetse hamwe abakinnyi n’abatoza barahagarikwa abandi barirukanwa.

Muri Musanze FC, nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 na Gicumbi FC, abatoza bayo Baraka Hussein na Nshimiyimana Maurice bahise birukanwa hamwe na kapiteni w’ikipe Omar Hitimana abandi bakinnyi barahagarikwa.
Ibyo kandi byabaye muri Kiyovu Sport ubwo yari imaze gutsindwa ibitego 3-0 na Mukura Victory Sport, maze umunyezamu wayo Mazimpaka André arirukanwa burundu mu gihe Mbirizi Christian na Otienno Deogratias bahagaritswe bashinjwa kurya ruswa ya Mukura.

Ibyo biraba mu gihe hasigaye gukinwa imikino ibiri ngo shampiyona irangire aho kuri uyu wa gatandatu APR FC iri ku mwanya wa mbere izakina na Espoir FC i Rusisizi, naho Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri ikazakina na Esperance kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Marine FC izakina na Gicumbi FC I Rubavu, AS Muhanga yakire Police FC i Muhanga, Amagaju azakira Mukura i Nyamagabe, Kiyovu izakina na Etincelles ku Mumena naho Musanze FcC yakire AS Kigali kuri Stade Ubworoherane i Musanze.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|