FERWAFA na Rwanda Premier League bihanangirije abafana ba APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda bamaganye abafana ba APR FC bakoze ibisa n’imyigaragambyo nyuma y’umukino banganyijemo na Al Merrikh SC 0-0 kubera kutishimira imisifurire.

Ibi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru na Rwanda Premier League babikoze babinyujije mu itangaza bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aho bavuze ko" Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League buramagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje APR FC na Al-Merrikh SC kuri iki cyumweru, tariki ya 18/01/2026."

Iri tangazo rikomeza rivuga ko "Abo bafana bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bituma bakora imyigaragambyo imbere y’icyicaro cya FERWAFA.Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda."

FERWAFA na Rwanda Premier League basoje bibutse abafana ko kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana, ahubwo abakunzi b’umupira w’amaguru bose bakwiye gutegereza inzego zibifitiye ububasha zigafata ibyemezo ndetse ko nk’Abanyarwanda, umupira w’amaguru ukwiye gushimangira ubumwe n’ubworoherane, nta na rimwe ukwiye kuba impamvu y’ubushyamirane.

APR FC nayo yamaganye aba bafana inavuga ko iratanga ikirego

Binyuze mu butumwa yageneye abakuriye abafana, Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen Mubarak Muganga yabasabye kubwira abafana kwirinda kugwa mu mutego wo gusagarira abasifuzi ndetse ko ikipe iratanga ikirego.

Yagize ati "Bayobozi ba Fan Clubs, muraho n’abandi mwiriwe.Mukomere, numvise ko mukemanze imisifurire y’uyu munsi, ngo ndetse bamwe mu bafana ba APR F C bagaragaza imico itaranga Ikipe bafana/bakunda bajya gushaka gusagarira umusifuzi wo ku ruhande wanze igitego."

Yakomeje avuga ko "Ndagira ngo nsabe kandi nibutse abo bafana kutagwa mu mutego wo gukosa bakorera urugomo uwo musifuzi. Ubuyobozi bwa APR F C buratanga ikirego uwakosheje akurikiranwe n’amategeko. Nk’abayobozi, ubu butumwa mubugeze kuri bose ababirengaho babwirwe ko natwe ubwacu tuzabakurikirana bagahanwa. Ikipe ya APR F C n’Abafana barangwa n’Ikinyabufura."

Igitego cyateye abakunzi ba APR FC batishimira imisifurire cyatsinzwe na Dauda Yussif Seif ku munota wa 87 ariko umusifuzi wa kabiri w’igitambaro Jabo Aristote avuga ko habayemo kurarira.

National Football League

Ibitekerezo   ( 2 )

ntaribi namwe mujye mwumva

Iradukunda paterne yanditse ku itariki ya: 28-01-2026  →  Musubize

NUKO NUKO. TURABIZI KO APR N’ABAYOBOZI BABO BAFITE IJAMBO MURI FERWAFA NDETSE NUKO ABAYOBOZI BA FERWAFA BADAHAWE UMUGISHA NA APR NTAWAJYAHO. UBU IBI BYABAYE IYO BIZA KUBA RAYON NTIHARI KUBURA ABAFUNGWA NDETSE N’IKIPE IGAHANWA. MWIBUKE IBYABEREYE BUGESERA. NTAHO BITANIYE. ARIKO KUBERA MUTETELI MUZUMVE. URETSE KWAMAGANA HARI IKINDI? BA RWAGAFIRITA NUBWO BABATANGA URUGERO BARAHARI. BYUMVE UHORE

kavaruganda yanditse ku itariki ya: 22-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka