FERWABA yakuyeho ibihano yari yafatiye Ntore Habimana na Axel Mpoyo
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ryatangaje ko ryakuyeho ibihano byari byarafatiwe abakinnyi Ntore Habimana na Mpoyo Axel Olenga nyuma yo kwakira amabaruwa yabo asaba imbabazi no kugirana ibiganiro n’ikipe ya APR BBC basanzwe bakinira.
Mu mpera za Kamena 2026 nibwo FERWABA yari yafashe umwanzuro wo guhagarika aba abakinnyi babiri, mu gihe cy’umwaka umwe (1 year suspension) batitabira ibikorwa byose bya Basketball biri mu nshingano zaryo ku mpamvu z’uko banze kwemera ubutumire mu Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Basketball World Cup African Qualifiers) nyamara bararekuwe n’amakipe yabo.
Nyuma yo gufatirwa ibi bihano, aba bakinnyi ba APR BBC, bagaragaje ko impamvu zatanzwe na FERWABA atari ukuri, ahubwo bo bari baramenyesheje ikipe ko bazitabira ariko bakanitabwaho kuko bafite imvune.
Byaje gutangazwa ko hari inama yari iri gutegurwa yagombaga guhuza Ikipe ya APR BBC n’Ishyrihamwe Nyarwanda rwa Basketball yagombaga kuba tariki 8 Nyakanga 2026, hagasuzumwa iki cyemezo cyo guhagarika abakinnyi bayo.
Mu itangazo FERWABA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026, yavuze ko gukuriraho aba bakinnyi ibi bihano byabaye nyuma yo gusuzuma inyandiko zisaba imbabazi zatanzwe n’Ikipe ya APR Basketball Club, Bwana Ntore Habimana na Bwana Mpoyo Axel Olenga, ndetse n’inama yahuje FERWABA na APR Basketball Club ku wa 08 Nyakanga 2026.
Ferwaba igakomeza igira iti: "Hafashwe icyemezo cyo kwakira izo mbabazi no guhita hakurwaho ibihano by’imyitwarire bari barahawe."
FERWABA ivuga kandi ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngamba zo gukosora amakosa yabayeho zashyizweho na APR Basketball Club, ndetse n’uko aba bakinnyi bongeye kugaragaza ubushake bwo kubahiriza ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu no gusohoza inshingano zabo bayigiramo neza.
FERWABA yongeye kwibutsa ko guhagararira u Rwanda ari amahirwe akomeye asaba gukunda igihugu, imyitwarire myiza n’ubwitange bushyira inyungu z’Igihugu imbere.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|