Ferguson ngo aracyafite nibura imyaka ibiri yo gutoza Machester United

Mu gihe byari byaravuzwe ko umutoza wa Manchester United, Sir Alex Ferguson, azahagarika gutoza iyo kipe mu mpera za shampiyona y’uyu mwaka ndetse na we akabyivugira, yamaze gutangaza ko agifite indi myaka nibura abiri yo gutoza iyo kipe.

Ferguson wujuje imyaka 71 tariki 31/12/2012 yatangaje ko agishaka guhesha intsinzi ikipe amazemo imyaka 26, bityo akaba ari nta gahunda yo gusezera nibura mbere y’imyaka ibiri; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Dailymail.

Aganiria n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda Wigan ibitego 4-0 tariki 01/01/2013, Ferguson yavuze ko n’ubwo azi neza ko hari abashaka kumusimbura muri ako kazi kandi babishoboye, ngo bategereze mu myaka ibiri cyangwa itatu.

Ferguson yagize ati, “Ndacyafite ikindi gihe muri iyi kipe. Hashize iminsi havugwa abatoza bakiri batoya kandi babishoboye bashaka kuza gutoza iyo kipe, ariko nababwira ko batagereza mu myaka ibiri cyangwa itatu”.

Sir Alex Fugerson amaze imyaka 26 atoza Manchester United.
Sir Alex Fugerson amaze imyaka 26 atoza Manchester United.

Abajijwe uwo yumva yazamusimbura hagati ya Pep Guardiola wamenyekanye cyane muri FC Barcelone ubu akaba adafite akazi, Jose Mourinho utoza Real Madrid na David Moyes utoza Everton, Ferguson yirinze kugura izina atangaza ahubwo avuga ko ngo nabo batazi neza aho bazaba batoza mu myaka ibiri iri imbere.

Yagize ati “Aka kazi karakomeye, kuko uyu munsi hari igihe utsindwa imikino runaka ugasezererwa. Ntabwo rero byoroshye kubabwira ngo ni uyu uzansimbura. Abatoza benshi kandi bakomeye bazakomeza kwifuza aka kazi. ’Pep Guardiola, Jose Mourinho na David Moyes ni abatoza bakomeye kandi bagize ibihe byiza muri aka kazi ariko byose bizamenyekana mu myaka ibiri, njyewe ubu ntacyo nabivugagaho”.

Ferguson yahawe akazi ko gutoza Manchester United tariki 06/11/1986. Nyuma y’imyaka 26 atoza iyo kipe yatwaye ibikombe hafi ya byose yifuzaga gutwara.

Bimwe muri byo ni igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza yatwaye inshuro 12, atuma Manchester United igira ibikombe bya shampiyona byose hamwe 19, bityo Manchester United ica agahigo ka Liverpool yari ifite k’ibikombe 18 bya shampiyona.

Ferguson kandi mu Bwongereza yatwaye ibikombe bitanu bya FA Cup, atwara Carling Cup inshuro enye, ndetse na Community Shield inshuro 10.

Ku rwego rw’Uburayi, mu bikombe bitatu bya Champions League Manchetser United yagukanye mu mateka yayo, bibiri muri byo yabitwaye iri kumwe na Ferguson mu 1999 no muri 2008.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka