Ferguson yiteguye guhangana na Machester City nayo yifuza uyu musore watangaje ko atazigera yongera amasezerano ye muri Arsenal, bivuze ko ashaka kuyivamo; nk’uko bitangazwa na Dailymail.
Mu itangazo Robin Van Persie (RVP) yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter tariki 04/07/2012 yavuze ko icyatumye yanga kongera amasezerano ari uko ashaka gutwara ibikombe kandi akaba abona gahunda Arsenal ifite mu minsi iri imbere itatuma abigeraho.
RVP ugomba kurangiza amasezerano ye na Arsenal muri 2013 yagize ati, “Nagiranye ibiganiro birambuye incuro nyinshi n’umutoza ndetse n’Ubuyobozi bwa Arsenal. Gusa ubu icyo nabamenyesha ni uko ibiganiro ntacyo byagezeho kuko twananiranywe ku bijyanye no kongera amazezerano”.
Van Persie avuga ko yubaha cyane umutoza Wenger, akubaha Arsenal n’abakunzi bayo kuko mu myaka 8 amaze muri iyo kipe yayigiriyemo ibihe byiza cyane kandi urwego agezeho arukesha iyi kipe.
Yakomeje afira ati “Ndabizi neza ko benshi mu bafana ba Arsenal bababajwe n’icyemezo nafashe kandi nibyo kuko ngomba kubaha ibitekerezo byabo ariko ntabwo twabashije kumvikana n’ubuyobozi”.

RVP watsinze ibitego 30 muri shampiyona arashakwa cyane na Manchester United ndetse na mukeba wayo Manchester City, ariko kubera amafaranga City ifite yamaze kwemera kuzajya imuhemba ibihumbi 225 by’ama Pounds buri cyumweru niyemera kubakinira.
Ibi byaba ari ikibazo gikomeye kuri Ferguson kuko uyu mushahara urenze igipimo cy’imishahara muri Manchetser United ariko ngo Ferguson wemera cyane Van Perise agiye kuganira n’abayobozi ba Manchester United kugira ngo bazayatange.
Si Manchester zombi zishaka uyu musore w’imyaka 28 gusa, kuko na Juventus yo mu Butaliyani, Real Madrid na FC Barcelone zo muri Espagne na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa ziramwifuza.
RVP aramutse avuye muri Arsenal yaba yiyongereye ku bakinnyi bakomeye bagiye bava muri iyi kipe bagasiga agahinda mu bafana bayo nka Thierry Henry wagiye muri Barcelone, Patric Vieira wagiye muri Juventus, Fabregas wagiye muri Barcelone, Gael Clichy, Kolo Toure, Samir Nasri na Emmanuel Adebayor bagiye muri Manchester City, n’abandi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|