FC Saint-Eloi Lupopo ije gukina na Al Hilal SC yageze mu Rwanda

Ikipe ya FC Saint-Eloi Lupopo yo muri Rupubulika Iharana Demokarasi ya Congo yageze mu Rwanda aho ije gukina na Al Hilal SC umukino usoza amatsinda ya CAF Champions League 2025-2026 na Al Hilal SC.

Iyi kipe yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, izakina na Al Hilal SC ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026 mu mukino w’umunsi wa gatandatu w’amatsinda ya CAF Champions League uzabera kuri Stade Amahoro saa cyenda zuzuye.

Ni umukino ukomeye kandi uhanzwe amaso kuko mu itsinda rya gatatu aya makipe ahuriyemo na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo na MC Alger yo muri Algeria, Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota umunani mu gihe FC Saint-Éloi Lupopo iri ku mwanya wa kane ariwo wa nyuma n’amanota atanu gusa nayo mu mibare ikaba igifite amahirwe yo gukomeza muri 1/4 igihe yakwitara neza i Kigali.

Uyu mukino kandi ukomeye kuko ubwo ubwo uzaba uri kuba hazaba hari no kuba umukino uzahuza Mamelodi Sundowns iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu izaba yakiriye MC Alger iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi zose zizaba zirwanira kugeza muri 1/4.

Mu mukino ubanza wabereye i Lubumbashi, FC Saint-Eloi Lupopo yanganyije na Al Hilal SC igitego 1-1 ku munsi wa kabiri w’amatsinda.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka