Nyuma y’amakipe nka Arsenal na Paris Saint-Germain, ikipe ya FC Bayern Munich nayo yiyongereye ku makipe afatanya n’u Rwanda kwamamaza ubukerarugendo.

Ni amasezerano yatangajwe ku mugaragaro ubwo ikipe ya Bayern Munich yakinaga umukino wayo wa mbere wo mu rugo, amasezerano akazamara imyaka itanu.
Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo gufatanya na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda gushyiraho ishuri ry’umupira w’amaguru mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato.

Usibye ibyo kandi ubutumwa bwa Visit Rwanda buzajya butambuka kuri Stade ya Bayern Munich izwi nka Allianz Arena yakira abantu 75,000, ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura ibikorwa by’ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda.
Jean-Christian Dreesen, Umuyobozi nshingwabikorwa wa Bayern Munich yatangaje ko yishimiye aya amasezerano y’imyaka itanu, aho bifuza kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda ndetse, gufasha u Rwanda kuzamura urwego rwa siporo by’umwihariko imishinga yo kuzamura impano z’abakiri bato.
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa nawe yatangaje ko yishimiye ubu bufatanye buzateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
"Twishimiye gukorana na Bayern Munich mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abakiri bato mu bakobwa n’abahungu. Turateganya gushyiraho ishuri ry’umupira w’amaguru rya Bayern Munich mu Rwanda, aho batoza babo b’inararibonye bazasangiza ubumenyi abatoza bacu n’abakinnyi"
National Football League
Ohereza igitekerezo
|