FC Barcelona yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Espagne ku nshuro ya 28( Amafoto)

Ikipe ya FC Barcelona yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Espagne ku nshuro ya 28, nyuma yo gutsindira mu rugo mukeba wayo Espagnol basangiye Umujyi ibitego 2-0 ku wa 15 Gicurasi 2025, ikuzuza amanota 85 irusha Real Madrid ya kabiri amanota arindwi.

FC Barcelona, biyisabye imikino 36 muri 38 kugira ngo ibigereho, aho kuri iyi nshuro hari hatahiwe Espagnol mu mukino wabereye kuri Stade y’amateka ya RCDE, izwi cyane nka Estadi Cornellà-El Prat mu Mujyi wa Barcelona ho mu Ntara ya Cataluña.

Habura isaha imwe n’igice ngo uyu mukino utangire, habanje kubaho icyikango cy’uko wasubikwa bitewe n’impanuka yabaye ubwo umugore umwe yiraraga mu itsinda ry’abafana ryari ritegerereje imodoka y’abakinnyi hanze ya Stade maze akabagongesha imodoka, gusa ku bw’amahirwe nta bapfuye nubwo hakomeretse ababarirwa mu 10.

Umukino wagoye iyi Kipe batazira “La Blaugrana” mu ntangiriro, icyakora mu gice cya kabiri ibifashijwemo n’Ingimbi, Lamine Yamal Nasraoui Ebana w’imyaka 17 y’amavuko, ku munota wa 53 afungura amazmu, ndetse ahita yuzuza ibitego umunani muri Shampiyona “LaLiga” y’uyu mwaka.

Ku munota wa 95+5, Fermín López Marin nanone ku mupira yahawe na Lamine Yamal, ashimangira intsinzi yagombaga guhita ihesha Barcelona Igikombe bidasubirwaho, kuko yahise ishyira ikinyuranyo cy’amanota arindwi hagati yayo na Real Madrid ya kabiri mu gihe habura imikino ibiri yonyine.

Imyaka ibiri yari yuzuye neza nanone FC Barcelona itsindiye Espagnol kuri Stade yayo igahita itwara Igikombe, kuko tariki 14 Gicurasi 2023 ubwo Barcelona yegukanaga LaLiga ya 27, yari imaze gutsindira kuri RCDE Stadium ibitego 4-2, aba amateka yisubiyemo.

Iyi ntsinzi yahise ishimangira umwaka udasanzwe wa FC Barcelona, kuko yahise yegukana Igikombe cya LaLiga iruhande rw’Igikombe cy’Umwami “Copa del Rey” na Supercoppa de España, biba inyabutatu y’ibikombe bitatu bikinirwa imbere muri Espagne itwaye muri uyu mwaka w’imikino, byose yegukanye ihigutse Real Madrid.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka