
Ni umukino watangiye saa kumi n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba, ukaba umukino wa nyuma wa El Clasico ku mutoza wa Real Mardird muzehe Carlo Ancelloti kuko nyuma y’uyu mwaka w’imikino azatandukana n’iyi kipe.Uyu mukino watangiye FC Barcelona irusha amanota ane Real mardird ,iza mu mukino ishaka kuyongera nubwo Real Mardird itabyifuzaga.
Ibi byatumye Real Mardird yinjira mu mukino neza maze ku munota wa gatanu itsinda igitego cya mbere kuri penaliti yinjijwe neza na Kylian Mbappé,bidatinze ku munota wa 14 atsinda igitego cya kabiri giturutse ku makosa ya ba myugariro ba FC Barcelona.

Gusa nkuko imaze iminsi ibikora FC Barcelona yasubiranye inyuma Real Mardird maze ku munota wa 19 Eric Garcia atsinda igitego cya mbere,ku munota wa 32 Lamine Yamal atsinda icya kabiri mu gihe ku munota wa 34 na 45 Raphinha yatsinze ibitego bibiri biba bibaye bine bakajya kuruhaka, FC Barcelona ifite ibitego 4-2.

Mu gice cya kabiri ,Kylian Mbappé yatsinze igitego cya gatatu ku munota 71 aba yuzuza ibitego bitatu mu mukino,iba El Clasico ye ya mbere atsinzemo ibitego bitatu n’ubwo bitari bihagije ngo we na Real Mardird batahane intsinzi.

Ku rundi ruhande Lamine Yamal yagoye Real mardird cyane cyane umunyezamu wayo Courtois kuko na nyuma y’umukino yahise ajya ku mushimira.Uyu mukino wasize Kylian Mbappé ariwe ufite ibitego byinshi muri la Liga kuko afite 27 aho arusha Robert Lewandowski ibitego bibiri(25).
FC Barcelona ku munsi wa 35 wa shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 82 n’aho Real Mardird ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 75, aho FC
Barcelona nitsinda umukino ukurikira cyangwa aya makipe yombi kaganya ku munsi wa 36 izahita yegukana igikombe cya shampiyona 2024-2025.





National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|