Fall Ngagne wa Rayon Sports ashobora kumara igihe kirekire adakina

Rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne, ashobora kumara igihe kinini adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, banganyijemo n’Amagaju FC 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Fall Ngagne
Fall Ngagne

Umwe mu bantu ba hafi mu ikipe ya Rayon Sports wahaye amakuru Kigali Today, yayibwiye ko uyu musore yagize imvune mu ivi, gusa ko ibikurikira bimenyekana kuri uyu wa Mbere.

Ati "Yego, yavunitse mu ivi, ni imvune itoroshye. Ibikurikirira turaza kubimenya uyu munsi."

Imvune yo mu ivi bitewe n’uko imeze, ishobora gutuma umukinnnyi amara hagati y’amezi atatu n’atandatu cyangwa ashobora kurenga adakina, bivuze ko Fall Ngagne ashobora kutazongera kugaruka mu kibuga kugeza umwaka w’imikino 2024-2025 urangiye, mu gihe ari we wari uyoboye abafite ibitego byinshi muri shampiyona, aho amaze gutsinda 13 ndetse akaba ari n’umukinnyi Rayon Sports yagenderagaho.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka