Iyo bavuze ku bakinnyi bakize ku isi, abenshi bahita batekereza ku bahembwa amafaranga menshi barimo ibihangange Lionnel Messi, Cristiano Ronaldo ndetse na Neymar Junior.
Gusa kugeza ubu aba bakinnyi bose ntawakwigereranya na Faiq Bolkiah uheruka gusinyira ikipe ya Maritimo Funchal yo muri Portugal, nyuma yo gusoza amasezerano na Leicester City nta mukino n’umwe w’irushanwa ayikiniye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ni mwishywa w’umuyobozi w’ikirenga w’igihugu cya Brunei cyo muri Aziya witwa Hassanal Bolkiah.
Se wa Faiq Bolkiah witwa Jefri Bolkiah ni murumuna wa Faiq Bolkiah bivuze ko Faiq Bolkiah ari umwe mu bana b’ingoma ya Hassanal Bolkiah.
Kugeza ubu atunze miliyari 18 z’amayero, bivuze ko afite ubushobozi bwo kugura ikipe nka Real Madrid igihe cyose yabyifuza.
Se w’uyu muhungu witwa Jefri Bolkiah, bivugwa ko yari atunze imodoka 2300 kandi zihenze nka Bentley,Ferrari ndetse na Rolls Royce, akaba yaranatanze miliyoni 14 z’amayero agura igitaramo cya Michael Jackson mu mwaka wa 2004.
N’ubwo umupira kugeza ubu utaramuhira, ariko ni kimwe mu bintu bya mbere akunda yirengagije ubutunzi afite.

Faiq Bolkiah yavukiye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma aza kwerekeza mu Bwongereza akiri umwana aho yize mu mashuri akomeye yaho, anyura mu makipe y’abakiri bato ya Southampton (2009-2013) na Chelsea (2014-2016).
Yaje gukora kandi n’igeragezwa mu makipe ya Reading na Arsenal, nyuma aza guhita ajya mu ikipe ya Leicester aho atigeze abona amahirwe yo gukina n’umunota umwe mu mukino wemewe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Twakitoza gukunda imana kubera ko nayo idukunda cyane, tujye twumvira imana
Mwiriwe hano iwacu mukarere ka Rulindo dukeye umuhanda uduhuza na karere ka gicumbi murakoze.
Imananinziza ibihebyose abiringira abakomeye ntacyobabafasha nyamarabagezemumakuba bakubwirakobatigezenokukumenya. Yesuwacuniwe utadutererana nomumakuba aduhorahafi niyompamvu njyenzamunambaho
AMAKURU MASHA
Twshimiye ibyo mutunjyezaho
GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.