#Euro2024: U Budage bwafunguye Igikombe cy’u Burayi butsinda Scotland
Mu gihugu cy’u Budage, ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, hatangiye kubera irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi, Euro 2024, aho iki gihugu cyatsinze Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura.
Ni umukino utagoye ikipe y’u Budage yari imbere y’abakunzi bayo kuko ku munota wa 10 gusa Florian Wirtz yahise atsinda igitego cya mbere ku mupira hahawe na Jushua Kimmich, cyakurikiwe n’icya kabiri cyatsinzwe na Jamal Musiala ku munota wa 19 ahawe umupira na Kai Havertz.
Kai Havertz ukinira ikipe ya Arsenal wari utanze umupira uvamo igitego,ku munota wa 45 nawe yatsinze icye kuri penaliti yaturutse ku ikosa Ryan Parteous wanahawe ikarita itukurw yari akoreye Ilkay Gundogan igice cya mbere kirangira bafite igitego 3-0.
Mu gice cya kabiri byatwaye iminota 23 kugira ngo ku munota wa 68 rutahizamu Niclas Fllükrug atsinde igitego cya kane cy’u Budage. Ku munota wa 87 Scotland yabonye igitego cyitsinzwe na Antonio Rudiger nyuma y’umupira uhinduwe ukagenda wikuba ku bakinnyi mu rubuga rw’amahinda umugera ku mutwe awushyira mu izamu rye ryarimo Manuel Neuer.
U Budage bwateye amashoti 20 muri uyu mukino Scotland iteye rimwe gusa ntabwo bwahagarariye aha kuko mu minota itatu yari yongewe ,ku mupira Thomas Muller yahaye Emre Can uyu mugabo w inyuma y’urubuga rw’amahina yeteye ishoti rigendera hasi umumuezamu Anguss Gunn akananirwa gukuramo umupira ,umukino urangira u Budage butsinze ibitego 4-1.
Mu itsinda rya mbere umukino wa kabiri kuri uyu wa gatandatu saa cyenda u Busuwisi buzakina na Hongiriya, naho mu itsinda rya kabiri saa kumi nebyiri Croatia izakine na Espagne mu gihe Albania izakina n’u Butaliyani saa tatu z’ijoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|