#Euro2024: Esipanye, u Busuwisi n’u Butaliyani zabonye intsinzi
Imikino yo ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024 yabimburiwe n’umukino wahuje ikipe y’Igihugu ya Hongiriya yakiriye ikipe y’igihugu y’u Busuwisi aho aya makipe yombi abarizwa mu itsinda rya mbere. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya RheinEnergies Stadion.

Ku munota wa cumi na kabiri, ikipe y’u Busuwisi yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kwado Duah. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Michel Aebischer ku munota wa mirongo ine na gatanu, igice cya mbere kirangira ikipe y’u Busuwisi iyoboye ku bitego bibiri ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Hongiriya isatira cyane, iza kubona igitego ku munota wa mirongo itandatu na gatandatu gitsinzwe na rutahizamu Barbanas Varga. Umukino ugana ku musozo ku munota wa mirongo icyenda na kabiri, rutahizamu w’ikipe y’u Busuwisi, Breel Embolo aza gushyiramo agashinguracumu atsinda igitego cya gatatu, umukino urangira ku bitego bitatu by’u Busuwisi kuri kimwe cya Hongiriya.
Undi mukino wari utegerejwe na benshi wo mu itsinda rya kabiri rifatwa nk’aho ari ryo tsinda ry’urupfu (rikomeye), ni uwahuje ikipe ya Croatia n’ikipe ya Esipanye ubera kuri stade ya Olympiastadion. Ku munota wa 29, ikipe ya Esipanye yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Alvaro Morata. Nyuma y’iminota itatu gusa, ikipe ya Esipanye yongeye kureba mu izamu ku gitego cyatsinzwe na Fabian Ruiz. Igice cya mbere kigiye kugana ku musozo, myugariro w’ikipe y’Igihugu ya Esipanye Dani Carvajal yatsinze igitego, igice cya mbere kirangira ikipe ya Esipanye iyoboye ku bitego bitatu ku busa.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Croatia yongereye imbaraga, gusa biba iby’ubusa, dore ko yaje guhusha penaliti ku munota wa 80, umukino urangira ikipe ya Esipanye itsinze ibitego bitatu ku busa.

Umukino wasoje umunsi wa kabiri, wari wahuje ikipe y’u Butaliyani n’ikipe ya Albania zibarizwa mu itsinda rya kabiri. Uyu mukino ugitangira, ikipe ya Albania yafunguye amazamu hakiri kare ku isegonda rya 23 gitsinzwe n’umukinnyi ukina hagati Nedim Bajrami, gusa ku munota wa cumi na rimwe, umusore ukina mu bwugarizi bw’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Alessandro Bastoni, aracyishyura.
Nyuma y’iminota itanu, Nicolo Barella yatsinze igitego cya kabiri cy’u Butaliyani, igice cya mbere kirangira ikipe y’u Butaliyani iyoboye ku bitego bibiri kuri kimwe cya Albania. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Albania yagarutse yakaniye cyane, gusa babura amahirwe yo gutsinda igitego, umukino urangira u Butaliyani bubonye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego bibiri ku busa.
Indi mikino irakomeza kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, aho umukino ubimburira iyindi mu itsinda rya kane uhuza ikipe ya Poland yakira ikipe y’igihugu y’u Buholandi. Ikipe y’igihugu ya Slovenia irakira Denmark naho umukino wa nyuma w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda rya gatatu urahuza ikipe y’igihugu ya Serbia n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.










National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|