EURO 2012: Espagne yageze ku mukino wa nyuma isezereye Portugal kuri za penaliti

Espagne yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi imaze gutsinda Portugal penaliti 4 kuri 2 mu mukino w’iminota iminota 120 wabereye kuri Donbass Arena stadium I Donetsk muri Ukraine kuwa gatatu tariki 27/6/2012.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi cyane cyane mu gice cya mbere cy’umukino bigaragara ko amakipe yombi ashaka gutsinda hakiri kare, ariko abanyezamu ku mpande zombi ndetse na bamyugariro bakomeza kurinda amazamu yabo.

Nyuma y’iminota 90 nta gitego kibonetse, hongeweho iminota 30 nayo itagize icyo ihindura ku mukino. Nubwo abakinnyi nka Cristiano Ronaldo na Nani ku ruhande rwa Portugal na Iniesta na Pedro na Fabregas ku ruhande rwa Espagne bakomeje gushakisha uko batsinda ariko umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Abakinnyi ba Espagne basanzwe n'ibyishimo.
Abakinnyi ba Espagne basanzwe n’ibyishimo.

Kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma, hitabajwe za penaliti nk’uko bisanzwe, maze Espagne yinjiza enye kuri ebyiri za Portugal.

Amakipe yombi yabanje kurata za penaliti zazo aho Xabi Alonso yananiwe kwinjiza iya mbere ya Espagne hanyuma na Joao Moutinho ananirwa kwinjiza iya Portugal.

Abandi bakurikiyeho ku ruhande rwa Espagne baziteye neza, nka Iniesta, Ramos, Piqué na Fabregas. Portugal yo yatsinzemo ebyiri za Pepe na Nani ariko amahirwe yayo yayoyotse ubwo Bruno Alves wari wakinnye neza, yahushije penaliti ya kane ya Portugal, maze Francesc Babregas wateye penaliti ya gatanu ya Espagne ayitera neza, ikipe ye ihita ibona bidasubirwaho itike yo kuzakina umukino wa nyuma.

Icyatunguranye muri uko gutera za penaliti ni ukuntu Kapiteni wa Portugal Christiano Ronaldo, mukinnyi iyi kipe igenderaho cyane, atigeze agerwaho na gahunda yo gutera penaliti, kuko ikipe ye itigeze itera penaliti ya gatanu kuko ntacyo yari kubamarira, mu gihe ari we yari iteganyirijwe.

Abakinnyi ba Portugal bumiwe.
Abakinnyi ba Portugal bumiwe.

Espagne yatwaye igikombe cy’Uburayi cyo mu 1964 ndetse n’igiheruka cyabaye muri 2008, igomba kugihagararaho ku mukino wa nyuma uzaba ku cyumweru tariki 01/7/2012, ubwo izaba ikina n’ikipe igomba kurokoka hagati y’Ubudage n’Ubutaliyani kuri uyu wa kane tariki 28/06/2012.

Ubudage n’Ubutaliyani ni amakipe akomeye kandi afite n’ibigwi muri iki gikombe, kuko Ubudage bwegukanye iki gikombe mu 1972, 1980 no mu 1996 naho Ubutaliyani bukaba bwaracyegukanye mu 1968.

Umukino wa ½ cy’irangiza uhuza Ubudage n’Ubutaliyani utangira saa mbiri na 45 za Kigali ukaza kubera kuri National Stadium i Warsaw muri Pologne.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nafanaga espagne kandi yabigezeho rero igikombe kirihagati ya espagne ariko ubutaliyani nibwarokoka nibwo buzatwara igikombe.

Ngirabanyiginya j.willy bosco yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka