Etoile Sportive du Sahel yageze i Kigali

Abakinnyi 19 b’ikipe ya Etoile Sportive du Sahel yo muri Tuniziya, barangajwe imbere n’umutoza wayo Bernd Krauss bageze ku Rwanda aho baje gukina na APR FC umukino wa 1/16 wa Champions League.

Ikipe ya Etoile Sportive du Sahel (ESS) yaje n’indege ya Qatar Airways, yageze mu Rwanda tariki 22/03/2012 saa moya na 45 za mugitondo. Ije kubanza kumenyera ikirere cy’u Rwanda n’ikibuga, kuko umukino uzaba ku wa gatandatu tariki 24/03/2012 saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali.

Nubwo umutoza wa APR Ernie Brandts yatangaje kenshi ko yifuza kuzageza APR FC nibura mu mikino y’amatsinda, iyi kipe ikunze gusezererwa n’amakipe yo mu bigugu by’Abarabu itarenze umutaru. Umwaka ushize APR FC, nabwo yatozwaga na Ernie Brandts, yasezerewe muri 1/32 na Club Africain na yo yo muri Tuniziya.

Mu marushanwa y’uyu mwaka, APR yakomeje mu cyiciro cya kabiri cya Champions League nyuma yo gusezerera Tusker FC yo muri Kenya iyitsinze igitego kimwe ku busa mu mikino ibiri.

Nubwo ariko APR yifuza kugera kure, imaze iminsi idahagaze neza muri shampiyona kuko ubu iri ku mwanya wa gatatu kandi imaze iminsi itsindwa ikananganya mu buryo butunguranye. APR igiye gukina uyu mukino iheruka kunganya ubusa ku busa na Police FC.

Ku ruhande rwa ESS, iyi kipe na yo ibyayo si shyashya, kuko muri shampiyona ya Tuniziya yanganyije imikino ibiri mu yo iheruka gukina. Ubu iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona yo muri Tuniziya. ESS irushwa amanota 11 na Club Athlétique Bizertin iri ku mwanya wa mbere.

Mu gihe APR FC ari nta bigwi ifite mu mikino ya Champions League, ikipe ya ESS yo yatwaye icyo gikombe muri 2007.

Dore urutonde rw’abakinnyi 19 ESS yanzanye i Kigali : Aymen Mathlouthi, Nadim Thabet, Hamza Jabnoun, Wael Bellakhal, Hatem Bejaoui, Aymen Belaïd, Chamseddine Dhaouadi, Rami Bedoui, Radhouène Felhi, Franck Kom, Hamed Namouchi, Habib Meïté, Issam Jebali, Lamjed Chehoudi, Mossaâb Sassi, Fwayo Tembo, Lassaâd Jaziri, Ousmane Barry, Justin Junior Mengolo et Amine Letifi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka