Inkuru y’uko uyu mutoza yirukanwe yanemejwe na perezida w’ikipe ya Etincelles, Dukuze Christian. Yagize ati “ icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo cyarafashwe kuko iyo urebye usanga tumaze igihe tudafite intsinzi mu buryo budasobanutse”.
Mu minsi ishize umutoza Cishi yari yarahawe gahunda yo gutsinda imikino ibiri atayitsinda akirukanwa. Imikino yari yahawe yose yarayitsinzwe aho yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 anatsindwa na La Jeunesse ibitego 3-1.
Nubwo umutoza Cishi yahagaritswe, ubuyobozi bwa Etencilles bwatangaje ko bwamuhaye uburenganzira bwo gutanga, mu ibaruwa , icyifuzo yaba afite hanyuma ubuyobozi bw’ikipe bukacyigaho.
Ikipe ya Etincelles ifite inama y’inteko rusange ku wa gatandatu tariki 21/04/2012 saa yine za mu gitondo ahazigirwa uburyo ikipe yakongera kwitwara neza.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|