Muri uwo mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, izo kipe zihora zihanganye kandi zisangiye ikibuga ndetse n’abafana zanganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Igitego cya mbere muri iryo rushanwa ry’amakipe abiri kinjijwe na Etincelles ku munota wa 10 gitsinzwe na Habumugisha Claude bakunze kwita bita Moussa.
Guhangana kw’ayo makipe byatumye Marine ikomeza gusatira, maze ku munota wa 62 iza kwishyura icyo gitego gitsinzwe na Kuradusenge Said.
Nyuma y’uwo mukino, abari bashinzwe kwishyuza amagaranga yo kwinjira ku mpande zombi bakusanyije amafaranga ibihumbi 460 maze babishyikiriza Komiseri w’Umukino nawe wahise abishyikiriza Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Amafaranga yavuye muri uwo mukino, azashyirwa hamwe n’ayavuye mu irushanwa ryahuje amakipe 10 yo mu cyiciro cya mbere ryegukanywe na Rayon Sport, maze ashyikirizwe Minisiteri y’imari n’igenamigambi, kugirango ashyirwe mu kigega ‘Agaciro Development Fund’.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|