Espoir yamaze kwikura mu marushanwa y’Agaciro

Mu gihe habura iminsi igera kuri ine ngo mu Rwanda amarushanwa yitiriwe "Agaciro Development Fund", ikipe y’akarere ka Rusizi ariyo Espoir Fc yamaze gutangaza ko ititeguye kwitegura aya marushanwa azatangira kuri uyu wa gatandatu

Ikipe ya Espoir byari biteganijwe ko izahura kuri uyu wa gatandatu n’ikipe y’AMagaju yo mu karere ka Nyamagabe,yamaze kugaragaza ko ititeguye kwitabira aya marushnwa byari biteganijwe ko agaomba guhuza amakipe agera kuri 16.

Espoir y'akarere ka rusizi yamaze gusezera mu marushanwa
Espoir y’akarere ka rusizi yamaze gusezera mu marushanwa

Mu ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi,Espoir yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA",yayimenyesheje ko imbaraga nyinshi igiye kuzishyira mu kwitegura shampiona y’icyiciro cya mbere iteganijwe gutangira taliki ya 18/09/2015.

Ibaruwa Espoir yandikiye FERWAFA
Ibaruwa Espoir yandikiye FERWAFA

Uko gahunda y’amarushanwa yari iteye

Uburengerazuba no mu Majyaruguru:

15/08/2015

MarinesFC izakira Musanze FC (kuri Tam tam)
Gicumbi FC ikine na Etincelles FC( i Gicumbi)

Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali

Itsinda A : Isonga FC izakira Police FC(kuri FERWAFA),
Bugesera FC yakire APR FC(i Bugesera)

Mu istinda B : AS Kigali izakira Rwamagana FC(ku Kicukiro)
Kiyovu FC yakire Sunrise FC (ku Mumena)

Imikino yo kwishyura izakinwa tariki 17/08/2015, aho ikipe ya Rayon Sport FC izakirira Mukura VS (i Muhanga),Amagaju FC yakire Espoir FC(i Nyamagabe)

Musanze FC izakira Marines FC (i Musanze), Etincelles FC izakina na Gicumbi (kuri Tam Tam).

Mu itsinda A ry’amakipe yo mu Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali,imikino yo kwishyura izahuza Police FC n’Isonga FC(Kicukiro) naho APR FC ikine na Bugesera FC(Mumena).

Mu istinda B,ikipe ya Rwamagana FC izakina na AS Kigali(Rwamagana), naho Sunrise FC yakire Kiyovu FC( Rwamagana).

Icyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa kizakinwa ku itariki 19/08/2015 ndetse no kuri 21/08/2015, aho amakipe abiri azaba yatsinze muri buri tsinda azahurira mu mikino ya kimwe cya kane.

Amakipe yatsinze azahurira muri kimwe cya kabiri kuri 23/08/2015, Aho nta mukino wo kwishyura nko mu bindi byiciro.

Amakipe yatsinze azahurira mu mukino wa nyuma kuri stade Amahoro,tariki 30/08/2015. Kuri iyi tariki na none, hazakinwa umukino wo gushakisha umwanya wa gatatu.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ko bisa n’aho FERWAFA yafashe iri rushanwa ikaritura hejuru y’amakipe itababwiye? Ubanza ahari Ferwafa itajya imenya ko iri munsi y’ubuyobozibw’amakipe. Ubanza abayobora Ferwafa bazabaza kujya kwiga gahunda y’imiyoborere myiza. Ntabwo bazi se ko mu miyoborere myiza mbere yo gufata icyemezo ugomba kubanza kukiganiraho n’abo kireba? Ce que vous faites pour moi sans moi, c’est contre moi. Dit Gandhi.

sdd yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka