Ku mukino we wa mbere nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports,Massoudi Djuma ntiyabashije kwikura imbere y’abasore b’ikipe ya Espoir,aho iyi kipe yaje guhagarika umuvuduko wa Rayon Sports yashagakaga gusatira amakipe bahanganiye igikombe arimo AS Kigali,APR Fc ndetse na Mukura.

ESPOIR yihagazeho imbere ya Rayon SPorts yahabwaga amahirwe
Ikipe ya Espoir niyo yafunguye amazamu mu gice cya kabiri cy’umukino ku munota wa 51,gusa Rayon Sports nayo iza kwishyura mu minota y’inyongera kuri Penaliti yari ikorewe Davis Kasirye,maze Kwizera Pierrot aza kuyinjiza bituma amakipe yombi agabana inota rimwe rimwe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|