Umubyeyi wa Saidi Abed yitwaga Hadjati Atia Makiwa Sanati yitatabye Imana ku myaka 60 azize uburwayi akaba yaguye mu gihugu cya Kongo ahitwa i Bukavu.
Kubera ko Saidi Abed ari mu bakinnyi bizerwa mu ikipe ya Espoir, iyi kipe ifite impungenge zuko ashobora kutazitabira umukino wa shampiyona uyihuza na La Jeunesse kuri icyi cyumweru tariki 28/04/2013 i Kigali.
Saidi Abed yanyuze muri amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere yo mu Rwanda ndetse n’andi yo hanze nka: Strombek na FC Brusel zombi zo mu Bubiligi, FC Sakaria Sport yo muri Turkiya, Yakoniye Apoel Petach Tikva, Maccabi Herzeilia, Hapoel Beer Sheva zo muri Isiraheli.
Mbere yo kuba umuporofesioneli Saidi Abed yanyuze mu Makipe nka Epress , KCC na Villa zo mu Bugande.
Musabwa Euphrem
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|