Espagne: Real Madrid yatsinze Osasuna

Igikombe cy’umwami cyo muri Espagne (Copa Del Rey), kuri uyu wa 9 Mutarama 2014, cyarakomeje mu mikino ya 1/8 cy’irangiza. Ikipe ya FC Real Madrid ikaba yaraye itsinze Osasuna ibitego 2-0.

Real Madrid yari iri ku kibuga cyayo yatsinze Osasuna ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo Karim Benzema ku munota wa 19 w’umukino ndetse na Jese ku munota wa 60.

Mu yindi mikino yaraye ibaye, Real Sociedad yanganyije na Villarreal ubusa ku busa, mu gihe Rayo vallecano nayo yanganyije na Levante ubusa ku busa.

Ku munsi wabanje, FC Barcelone yatsitse Getafe ibitego 4-0. Messi wari umaze igihe mu mvune yayivuyemo ahita atsinda ibitego 2 ariko kizigenza wa Real Madrid nta gitego yabashije gutsinda mu mukino wabahuje na Osasuna.

Imikino yo kwishyura muri 1/8 cy’irangiza izakinwa ku italiki ya 15-16 Mutarama 2014.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka