Real Madrid yari iri ku kibuga cyayo yatsinze Osasuna ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo Karim Benzema ku munota wa 19 w’umukino ndetse na Jese ku munota wa 60.
Mu yindi mikino yaraye ibaye, Real Sociedad yanganyije na Villarreal ubusa ku busa, mu gihe Rayo vallecano nayo yanganyije na Levante ubusa ku busa.
Ku munsi wabanje, FC Barcelone yatsitse Getafe ibitego 4-0. Messi wari umaze igihe mu mvune yayivuyemo ahita atsinda ibitego 2 ariko kizigenza wa Real Madrid nta gitego yabashije gutsinda mu mukino wabahuje na Osasuna.
Imikino yo kwishyura muri 1/8 cy’irangiza izakinwa ku italiki ya 15-16 Mutarama 2014.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|