Nyuma y’iminsi yari ishize bivugwa ko Eric Rutanga yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Police FC, uyu munsi byashyizwe ku mugaragaro ko uyu mukinnyi yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Eric Rutanga wari umaze umwaka ari kapiteni wa Rayon Sports yamaze kuyivamo
Ibi bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino yari yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, gusa hakaba harimo ingingo y’uko ashobora kugenda igihe ibyo yemerewe n’iyi kipe ubwo yasinyaga atabiherewe igihe.

Eric Rutanga yerekeje muri Police FC nyuma ya Iradukunda Eric Radu na we wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports uheruka gusinya muri Police FC, akaba undi mukinnyi uvuye muri Rayon Sports nyuma ya Kimenyi Yves na Irambona Eric berekeje muri Kiyovu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ikipe irashegeshwe igeze aharindimuka
Eric uzagire ishya nihirwe twagukundaga kd wadufashije byinshyi uzitange aho ugiye naho ibyacu Imana iratuzi mudusize kurugamba