Djihad na Maxime basizwe mu gihe Bigirimana Issa yahamagawe muri 25 bitegura Tanzania

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 25 bo gutegura umukino wa gicuti na Tanzania uteganyijwe kuba tariki ya 22/01/2015 kuri Stade ya Kirumba I Mwanza.

Uyu mukino uri mu rwego rwo kwitegura amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 azaba muri uyu mwaka guhera mu kwezi kwa kane.

Constantine yagaruye kapiteni we Haruna mu ikipe y'igihugu
Constantine yagaruye kapiteni we Haruna mu ikipe y’igihugu

Ku rutonde umutoza Constantine utari wagera mu Rwanda yahamagaye, ntabwo hagaragaraho abakinnyi babiri ba Rayon Sports Ndatimana Robert na Bizimana Djihad.

Robert watangiye mu kibuga mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Mukura 0-0, ni umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 bakomeje kwitwara neza, mu gihe Djihad amaze iminsi yitwara neza mu kibuga hagati mu mikino ya Rayon Sports.

Robert(ibumoso) na Djihad(Hagati) basizwe mu ikipe ya U 23
Robert(ibumoso) na Djihad(Hagati) basizwe mu ikipe ya U 23

Abandi bakinnyi Constantine uzagera mu Rwanda mu mpera z’icyumweru yasize, harimo abasore babiri ba APR FC Sekamana Maxime na Yannick Mukunzi bari mu beza bari kwigaragaza muri shampiyona y’uyu mwaka.

Uru rutonde ariko rugaragaraho umusore Issa Bigirimana umaze gukina imikino ibiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nyuma yo kuza muri APR FC avuye mu Burundi ndetse na Haruna Niyonzima ukina muri Yanga muri Tanzania.

Sekamana Maxime ari mu batahamagawe
Sekamana Maxime ari mu batahamagawe

Mu bakinnyi 25 bahamagawe, Ferwafa itangaza ko batanu muri bo ari bo barengeje imyaka 23 barimo Ismail Nshutiyamagara (APR), Haruna Niyonzima (Yanga), Jean Baptista Mugiraneza (APR), Jean Claude Zagabe (Mukura) na Ernest Sugira (AS Kigali).

Abakinnyi bose basabwe kugerera ku gihe kuri Hotel La Palisse I Nyandugu aho ikipe izakorera umwiherero tariki ya 18/01/2015 saa 18h00 aho bazatingira imyitozo guhera kuwa mbere tariki ya 19/01/2015 kuri Sitade Amahoro.

Mu majonjora yo gushaka n’itike y’imikino Olimpiki izabera i Rio de Janeiro mu 2016, u Rwanda ruzahura na Somalia itsinze ikine na Uganda mbere yo guhura na Misiri itsinze ibone itike.

Bigirimana Issa umukino we wa gatatu mu Rwanda azawukina mu ikipe y'igihugu
Bigirimana Issa umukino we wa gatatu mu Rwanda azawukina mu ikipe y’igihugu

Imikino ya nyuma izabera muri Congo Kinshasa kuva tariki ya 5-19 Ukuboza 2015, amakipe atatu ya mbere ahagarire Afurika mu mikino olimpiki mu 2016.

Abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Nzarora Marcel (Police FC), Steven Ntalibi (Police FC) na Olivier Kwizera (APR FC)

Ba Myugariro: Soter Kayumba (AS Kigali), Ismail Nshutiyamagara (APR), Emery Bayisenge (APR), Michel Rusheshangonga (APR), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Janvier Mutijima (AS Kigali) na Eric Rutanga (APR).

Abakina hagati: Haruna Niyonzima (Yanga), Jean Baptista Mugiraneza (APR), Rachid Kalisa (Police), Justin Mico (AS Kigali), Savio Nshuti Dominique (Isonga), Patrick Sibomana (APR), Jean Claude Zagabe (Mukura), Kevin Muhire (Isonga), Andrew Buteera (APR) na Emmanuel Sebanani (Police).

Ba Rutahizamu: Ernest Sugira (AS Kigali), Danny Usengimana (Isonga), Bertrand Iradukunda (APR), Innocent Ndizeye (Amagaju) na Issa Bigirimana (APR).

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega amarangamutima. nta jhihad nta muganza ndetse nawamwana wasimbuye abuba koko gs nzaba ndeba iyo ekipe.

obed yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka