Djihad Bizimana yatandukanye na Kryvbass Kryvyï Rih asinyira Al Ahli Tripoli
Ku wa 6 Gashyantare 2025, kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Kryvbass Kryvyï Rih yakiniraga mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, asinyira Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Djihad Bizimana ubwe ni we wabanje gutangaza gutandukana n’iyi kipe yo muri Ukraine, ku rubuga rwe rwa Instagram aho yashyizeho ubutumwa buyishimira ndetse n’abo bakoranye bose abifuriza ibyiza mu gihe kiri imbere, maze mu minota micye ahita atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Al Ahli Tripoli yo muri Libya, inakinamo Manzi Thierry.
Djihad Bizimana utigeze atangaza aho agiye kwerekeza, ,mu mwaka n’igice yari amaze akinira Kryvbass kuva mu mpeshyi ya 2023 yari umukinnnyi ngenderwaho hagati mu kibuga kuko yari umukinnyi ubanzamo ariko mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ye itsinda Orebro ibitego 2-1, kuri uyu wa Kane umunsi yatangarijeho gutandukana na yo, akaba atari mu bakinnye uyu mukino.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|