Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda yatsinze iy’u Rwanda mu mukino wa gicuti

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamwna 2025, Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda (UPDF) yatsindiye iy’u Rwanda (RDF) penaliti 8-7, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Uyu mukino wari uwa kabiri wahuzaga impande zombi, nyuma y’uwakinwe tariki 31 Gicurasi 2025, watangiye ku isaha ya saa sita witabirwa n’abayobozi mu ngabo ku bihugu byombi aho ku ruhande rw’u Rwanda Maj Gen Alex Kagame yari kuri Stade Ubworoherane mu gihe ku ruhande rwa Uganda Maj Gen Paul Muhanguzi yari ahari kongeraho abayobozi batandukanye barimo abo ku rwego rw’uturere ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice.

Muri rusange Diviziyo ya kabiri y’u Rwanda niyo yatangiye umukino neza ndetse inawusoza neza mu mikinire kurusha iya Uganda ariko uburyo bubonetse imbere y’izamu kububyaza umusaruro bikaba ikibazo. Byabaga ikibazo kuko ubwugarizi bwa Uganda bwari buyobowe na Ofwono Godfrey wigaragaje bwari buhagaze neza. UPDF yakinaga bicye mu gice cya mbere yabonye igitego cyatsinzwe na n Aijuka Edgar mu buryo bwiza atete ishoti mu izamu rya RDF ryari ririnzwe na Musinga Silas, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka ishyiramo Nsabimana Gaston maze ku munota wa 67 ahagurutse abarimo ingabo na Polisi ndetse n’abaturage bari bari muri Stade Ubworoherane atsinda igitego cyiza, nyuma y’umupira umunyezamu wa Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda Waiswa Mujahidi yari yari afashe akawurekura, ukabura myugariro uwukura ku izamu.

Nyuma yo kwishyura, abakinnyi ba Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda bakinaga neza ariko bakabura amahirwe yo gutsinda, bakomeje kotsa igitutu iya Uganda, ari nako bashyigikirwa n’abari muri Stade Ubworoherane ariko bakomeza guhusha uburyo bw’inshi bwari kuvamo ibitego, kapiteni Niyomugabk Christian, Hakizamungu Sadock, Ndayambaje Anaclet, Tuyishime Zacharie wakinaga hagati bose bakomeza kugerageza ariko bikanga.

Bizimana Bernard wa Diviziyo ya kabiri y'Ingabo z'u Rwanda
Bizimana Bernard wa Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda

Tumuranze Hussein, Ayijuka Edgar wagezaho akavamo, Methwine Abampaire winjiye asimbura, Mubiru Dennis nabo bakomeje gushakira Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda igitego cya kabiri ariko mu bihe bitandukanye n’abakinnyi bagiye binjiza basimbuye bose bananirwa kubona intsinzi, iminota isanzwe y’umukino irangira amakipe yombi akinganya 1-1, abasifuzi bari bayobowe na Akingeneye Hisham basoza umukino ntawe ushoboye kwigobotora undi, hahita hitabazwa za penaliti.

Igice cya penaliti nacyo cyaryoheye abari bakurikiye umukino, dore penaliti eshano za mbere zose buri ruhande rwazitsinze, ndetse bakomeza batera kugeza kuri penaliti ya cyenda. Gusa ubwo bari bageze kuri penaliti ya munani, Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda yayihushije, ariko na Uganda yasabwaga kuyinjiza ngo yegukane umukino ihita iyihusha. Byabaye ngombwa ko hitabazwa penaliti ya cyenda maze Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda yongera kuyihusha, ariko noneho kuri iyi nshuro Uganda irayitsinda isoza itsinze umukino kuri 8-7 inahabwa igikombe.

Wari umukino urimo ihangana
Wari umukino urimo ihangana

Uyu wari umukino wa kabiri wahuzaga impande zombi nyuma y’uwabereye muri Uganda tariki 31 Gicurasi 2025, aho icyo gihe nabwo Uganda yatsinze u Rwanda kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yari mu bitabiriye uyu mukino
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yari mu bitabiriye uyu mukino
Uganda bishimira igikombe
Uganda bishimira igikombe
Abafana bari benshi
Abafana bari benshi
Uganda bambikwa.imidali
Uganda bambikwa.imidali
U Rwanda bambikwa imidali y'umwanya wa kabiri
U Rwanda bambikwa imidali y’umwanya wa kabiri
Abakinnyi ba Uganda ba Diviziyo ya kabiri y'Ingabo za Uganda bishimira igikombe
Abakinnyi ba Uganda ba Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda bishimira igikombe
Kapite wa Diviziyo ya kabiri y'Ingabo za Uganda Aijuka Edgar ashyikirizwa igikombe
Kapite wa Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda Aijuka Edgar ashyikirizwa igikombe
Byari ibyishimo kuri Uganda
Byari ibyishimo kuri Uganda


Amafoto: Rwigema Freddy

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka