
Ni inkuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne aho cyavuze ko impanuka yahitanye uyu musore wari ufite imyaka 28 y’amavuko yabereye mu Ntara yitwa Zamora, nyuma y’uko imodoka yarimo we n’umuvandimwe we Andre nawe wakiniraga ikipe yitwa Penafiel yarengaga umuhanda igafatwa n’inkongi y’umuriro.
Diogo Jota yageze mu ikipe ya Liverpool muri Nzeri 2020 avuye muri Wolves aho yari aguzwe miliyoni 45 z’amapawundi zanamugiraga umukinnyi uhenze iyi kipe yari igurishije icyo gihe, mbere y’uko asimburwa kuri uyu mwanya na Matheus Nunez Wolves iheruka kugurisha muri Manchester United miliyoni 62 z’amapawundi mu mpeshyi ya 2025.
Mu myaka itanu yari amaze muri Liverpool, Diogo Jota yari amaze gukina imikino 180 yatsinzemo ibitego 65 agatanga imipira 26 yavuyemo ibitego, agatwarana nayo ibikombe bitatu birimo shampiyona y’u Bwongereza 2024-2025 ndetse, FA Cup na Carabao Cup.
Uyu musore kandi yakiniye amakipe arimo FC Porto iwabo muri Portugal akinamo imikino 38 yatsinzemo ibitego icyenda, akinira Paços Ferreira imikono 47 yatsinzemo ibitego 18 mbere yo kujya muri Wolves yakiniye imikino 131 agatsinda ibitego 44.
Diogo Jota kandi kuva tariki 14 Ugushyingo 2019 yakiniraga ikipe y’igihugu ya Portugal yari amaze gukinira imikino 49 yatsinzemo ibitego 14, mu gihe muri rusange arangije urugendo rwe ku Isi akinnye imikino 447 nk’umukinnyi wabigize umwuga, yatsinzemo ibitego 136 akanatanga imipira yavuyemo ibitego 66, atwaye ibikombe bitanu aho yakinnye hose.
Diogo Jota yitabye Imana aheruka gukora ubukwe tariki 25 Kamena 2025 aho yasezeranye n’umukunzi we Rute Cardoso bari bafitanye abana batatu.




National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nihanganishije umuryango wa chota kandi mwifurije iruhukoridashira