Didier Deschamps ntazatoza u Bufaransa bukina na Norway kubera urupfu rwa nyina

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa (Les Bleus), Didier Deschamps, ntazatoza umukino wa nyuma wo mu itsinda mu gikombe cy’Isi, buzahuramo na Norway, nyuma yo gusubira mu Bufaransa kujya gushyingura nyina witabye Imana.

Deschamps w’imyaka 57 yamenye amakuru ko nyina yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ahita ahabwa uruhushya na Perezida wa FFF, Philippe Diallo, rwo gusubira mu Bufaransa kwitabira igikorwa cyo gushyingura umubyeyi we.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa, ryavuze ko umutoza wungirije Guy Stephan ariwe uzayobora iyi kipe kugeza Deschamps agarutse. Biteganyijwe ko azagaruka mu kazi ke nyuma yo kwifatanya n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye.

Ikipe y’u Bufaransa izacakirana na Norway ku wa Gatanu, mu mujyi wa Foxborough, muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukino uzagena ikipe izarangiza ku mwanya wa mbere mu itsinda rya I.

U Bufaransa bumaze gutsinda imikino ibiri ya mbere aho bwatsinze Senegal ibitego 3-1, bukurikizaho Iraq bwanyagiye 3-0. Aha bivuze ko bwamaze kubona itike yo kujya mu cyiciro gikurikiraho (knockout stage).

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka