David Dein wahoze ayobora Arsenal FC azaza mu Rwanda muri Mata uyu mwaka
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Celestin Ntagungira aratangaza ko David Dein wahoze ari umuyobozi wungirije w’ikipe ya Arsenal FC mu Bwongereza, bidahindutse azaza mu Rwanda muri Mata uyu mwaka nk’uko babyemeranijweho.
Ntagungira Celestin na David Dein bumvikanye ku by’urwo ruzinduko rugamije iterambere rya ruhago, ubwo bombi bari bitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afuria cyaberaga muri Afurika y’Epfo.
Mu biganiro bagiranye bibanze cyane ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’icyo David Dein nk’umuntu uzobereye mu bya ruhago ku isi yafashamo u Rwanda mu gutera imbere muri uwo mukino.
Uretse ubuvugizi, ubufatanye ndetse no gushakira u Rwanda inkunga yemeye kuzakora, David Dein yameye ko azaza mu Rwanda kugirango arebe neza uko umupira uhagaze, anaganire n’abawushinzwe uko watera imbere yifashishije inararibonye afite.
Ntagungira yagize ati, “twamusabye ko yazaza mu Rwanda nawe arabyemera, kandi twifuza ko yazaza mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ndetse ubu tugiye gutangira kubyitegura. Hari byinshi naza azadufasha kuko duteganya ko yazaganira n’inzego zose zishinzwe iterambere ry’umupira mu Rwanda, akabereka uko umupira uyoborwa, n’uko hashakwa abaterankunga”.

Dein w’imyaka 70 kandi ngo azanafasha mu bijyanye na tekinike, kuko ngo yemeye kuzazana n’umwe mu batoza bakomeye tutaramenya, uwahoze ari umukinnyi ukomeye muri Arsenal ndetse n’umwe mu basifuzi bafite inararibonye ku mugabane w’Uburayi bakaza gusangira inararibonye bafite na bagenzi babo bo mu Rwanda”.
Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko Dein yanishimiye cyane kuza mu Rwanda, nyuma yo kumenya ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akunda umupira w’amaguru akanawuteza imbere ndetse akaba ari n’umufana ukomeye wa Asrenal FC.
Kuva kandi u Rwanda rufite umukinnyi Mugabo Alfred ukina mu ikipe ya Arsenal y’abato ‘Junior’ ngo nabyo byaramushimishije cyane kandi bimutera imbaraga zo kuzaza mu Rwanda.
Dein ufitanye ubucuti bwihariye n’umutoza wa Arsenal Arsene Wenger, nyuma yo kwegura ku mirimo y’umuyobozi wungirije muri iyo kipe, yakomeje kuguma mu mupira w’amaguru, akaba akorana na FIFA ndetse na UEFA mu mishinga itandukanye y’iterambere rya ruhago ku isi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|