Uyu mukinnyi wa Real Madrid, yaje guhabwa iki gihembo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ryabereye mu mujyi wa Zurich mu Busuwisi, aho yaje imbere ya Manuel Neuer na Lionel Messi bari bahanganye.


Ronaldo yagize uruhare runini mu ikipe ya Real Madrid, mu mwaka wa shampiyona batwayemo ibikombe bine, aho ku giti cye yatsinze ibitego 56 mu mikino 51, ibitego byafashije ikipe ye gutwara the Copa del Rey, Champions League, UEFA Super Cup ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe.
Cristiano Ronaldo, nyuma yo kubwirwa ko ari we wahize abandi, yagize ati: “Ndi kubona Mama wanjye ndetse n’umuryango wanjye, nashimira buri wese wantoye. Nashimira umutoza wanjye, abakinnyi dukinana na perezida w’ikipe yanjye”.
Yakomeje agira ati: “Wari umwaka w’agatangaza. Gutwara iki gikombe kimeze gutya ni ibintu byihariye, kandi icyo navuga ni uko nzakomeza gukora cyane kugirango nkomeze ntware ibihembo bitandukanye byaba iby’ikipe ndetse n’ibyo ku giti cyanjye. Nzabitwara kubwa Mama wanjye, na Papa wanjye uba undeba ari hejuru kure ndetse no ku bw’umuhungu wanjye”.


Ronaldo yakomeje avuga ko gutwara iki gihembo inshuro eshatu ari ikintu kimushimishije cyane kandi akeka ko nta munya Portugal numwe watekerezaga ko yabikora.
Cristiano Ronaldo yatwaye Ballon D’Or bwa mbere ubwo yakiniraga Manchester United mu mwaka wa 2008, yongera kuyisubiza muri 2013 ari muri Real Madrid, mbere yo gutwara iy’uyu mwaka ushize wa 2014. Ronaldo akaba akiza inyuma ya Lionel Messi we watwaye iki gihembo inshuro enye.

Uko ibihembo byatanzwe:
Ballon d’Or: Cristiano Ronaldo
Umugore wahize abandi muri Ruhago 2014: Nadine Kessler
Puskas award(igitego cyiza): James Rodriguez
Umutoza w’umwaka: Joachim Low
Umutoza w’umwaka mu bagore Ralf Kellermann
Ikipe y’isi y’umwaka: Neuer; Lahm, Ramos, David Luiz, Thiago Silva; Di Maria, Iniesta, Kroos; Messi, Ronaldo, Robben
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|