Ibi byatangajwe n’uyu mugabo ufite amaraso ya Chypre n’Ubwongereza, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi atangazwa ko uyu mutoza yifuzwa n’ikipe y’igihugu y’Ubuhinde, ngo abe yasimbura Wim Koevermans warangije kuva muri iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano.
Constantine watoje u Buhinde hagati y’imyaka ya 2002 na 2005, ari ku rutonde rw’abatoza batatu aho we undi mwongereza Ashley Westwood utoza Bengaluru ndetse na Ricki Herbert na we utoza North East United FC mu cyiciro cya mbere cy’u Buhinde, bagomba gutoranywamo uzaba umutoza mushya w’ikipe y’iki gihugu kirangije umwaka wa 2014 ku mwanya wa 171 ku isi.

Uyu mutoza w’Amavubi, yagiye mu Buhinde avuye muri Nepal, aho yasanze iki gihugu nta baterankunga gifite, maze ashobora kubazanira Nike yabahaga miliyoni 5 z’ama pound (5 000 000 000 Frw). Constatine kandi yafashije Ubuhinde gutwara irushanwa ryabo rya mbere mu myaka 42, ubwo batsindaga Vietnam yari yababanje ibitego bibiri ku mukino wanyuma w’igikombe cya LG.
Nubwo igihugu cy’Ubuhinde gishaka kongera kumugarura kubera amateka afiteyo, uyu mutoza yavuze ko nta gahunda afite yo gusubira muri iki gihugu gusa akaba yizera ko amaze gukora akazi gakomeye mu Rwanda.
Aganira na Times Sport, Stephen Constantine yagize ati: “Nabaye umutoza w’Ubuhinde imyaka itatu. Ni byiza ko ndi umwe mu bashaka gutoranyamo umutoza kuko bisobanuye ko hari akazi gakomeye ndi gukora hano mu Rwanda. Ntawigeze amvugisha(wo mu Buhinde) nta n’ibyo mfite byo gutekerezaho(kuri ako kazi)”.

Stephen Constantine, wahawe akazi ko gutoza Amavubi mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, yavukiye mu burasirazuba bw’umujyi wa Londres. Nyina we akaba yari umwongereza unafite inkomoko muri Irelande mu gihe ise yari umunya Chypres.
Uyu mutoza hamwe n’ikipe y’igihugu Amavubi makuru, bamaze gutsinda imikino ine batsindwa umwe banganya undi muri itandatu bakinnye bari kumwe n’uyu mwongereza.

Amakipe Constantine yatoje:
- 1994–95 Achilleas FC (Chypres)
- 1995–96 APEP FC (Chypres)
- 1996-98 AEL (Chypres, atoza abana)
- 1998–99 APEP FC
- 1999–2001 Nepal
- 2001-02 Bournemouth (atoza abana)
- 2002–05 India
- 2005-06 Millwall
- 2007–08 Malawi
- 2009–10 Sudan
- 2010 APEP FC
- 2010–12 Nea Salamis (Chypres)
- 2013-14 Apollon Smyrni (Greece, coach)
- 2014- Rwanda
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|