Ciza Hussein waje muri Mukura mu kwa munani kwa 2013, yari umwe mu bakinnyi bane bashoboraga kurangiza amasezerano yabo ubwo uno mwaka wa shampiyona uzaba usojwe mu kwa karindwi, gusa ikipe ya Mukura ikaba itangaza ko gahunda yayo yo kubaka ikipe y’igihe kirekire, iri mu bitumye batangira kuvugana n’abakinnyi bashigaje igihe gito ku masezerano yabo.

“Turashaka kubaka ikipe idahindagurika niyo mpamvu dushaka kugumana abakinnyi bacu igihe kirekire”, Ntakirutimana Emmanuel uvugira Mukura VS atangariza Kigali Today.
Yakomeje ati: “Ciza Hussein ni we twahereyeho, ariko turashaka kureba ko twavugana n’abandi bakinnyi bari kurangiza amasezerano maze abo twifuza kugumana mu myaka iri imbere na bo bayongere hakiri kare”.
Ciza Hussein, yari umwe mu bakinnyi babiri ba Mukura(undi kaba Muhadjili) bufuzwaga cyane n’ikipe ya Rayon Sports muri uku kwa mbere, gusa iyi kipe y’i Huye ivuga ko kongerera amasezerano uyu musore ukomoka mu Burundi ntaho bihuriye nuko yashakwaga i Nyanza.
Etienne Karekezi, Ngendakumana Djuma Saidi, Nkotanyi Frank ni abandi bakinnyi na bo bazarangiza amasezerano yabo ubwo uyu mwaka wa shampiyona uzaba ushojwe, abakinnyi ubuyobozi bwa Mukura buvuga ko buzatangira ibiganiro na bo mbere yuko uku kwezi kurangira.

Emmanuel Ntakirutimana, yatangarije Kigali Today kandi, ko bashobora kugurisha uwahoze ari rutahizamu wabo Nahimana Claude mu ikipe ya Lydia Ludic Burundi Académic FC(LLBA) yo mu Burundi, nyuma yaho uyu mugabo atorotse ikipe kandi akaba ntabushake afite bwo kugaruka i Huye.
“Abayobozi bacu bagiye i Burundi ariko ntacyo byatanze. Twumvise amakuru ko uyu mukinnyi yatanzwe na LLBA ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha mu marushanwa nyafurika, none turi kuvugana n’iyi kipe ngo ibe yadusubiza ibyo twamutanzeho kuko tatakinisha umuntu utabishaka”.

Uyu muvugizi wa Mukura yavuze ko ikihutirwa iyi kipe iri gukora, ari ukubonera ibyangombwa umukinnyi wabo baguze mu gihugu cy’u Burundi Niyonzima Ally, aho bizera ko ikipe ya Academie Tchite bamukuyemo, igiye kuboherereza ibyangombwa bye mu minsi mike iri imbere.
Mukura VS yatangiye umwaka wa shampiyona nabi, ubu igeze ku mwanya wa 11 n’amanota 13,, aho iheruka kunganya na Rayon Sports 0-0 mu mukino washoje igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mwanditse inkuru itarimo rayon ntabwo yasomwa? Uwo mukinnyi ko akina nk’umunyamahanga murabona akenewe se mu ikipe yacu. Ubuyobozi bwa Rayon nibwerekeze amaso mu isonga.Hari abakinnyi beza.