
Ni umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryatangiye tariki 15 Kamena 2025, bwa mbere rikinwa n’amakipe 32, watunguranye bitewe n’ibyawuvuyemo bitari byitezwe ko Chelsea yakora imbere ya PSG yatwaye UEFA Champions League itsinze ibigugu, byatumye muri rusange ubu iri gufatwa nk’ikipe ya mbere ku Isi, nubwo atariko byagenze kuri Stade ya MetLife kuri iyi nshuro.


Iyi kipe ya PSG isanzwe ifashwa cyane no hagati mu kibuga hayo, haba harimo Vitinha, Joao Neves na Fabian Luiz uyu munsi ariko hatabaye heza nk’uko bisanzwe cyane cyane ko Moises Caicedo, Reece James na Enzo Fernandez wari imbere yabo bari bari kuharusha bigaragara. Ibi byatumaga imbere ha PSG hadakora ahubwo hagakora ku ruhande rwa Chelsea.
Ibi byatumye ku munota wa 23 Malo Gusto witwaye neza agora myugariro Nuno Mendez, amutwara umupira kugeza amwinjiranye mu rubuga rw’amahina akawuha Cole Palmer wahise areba uko umunyezamu Donarumma ahagaze agatsinda igitego cya mbere. Ku munota wa 30 binyuze ku mupira yahawe na myugariro Levis Colwil, Cole Palmer yongeye guca mu rihumye abo hagati na ba myugariro ba PSG atsinda igitego igitego cya kabiri mu buryo bwasaga nk’ubwa mbere arobeye umunyezamu mu rubuga rw’amahina umupira ugendera hasi.


Hagati ha PSG hakomeje kugorwa no kugarira abasore ba Chelsea maze Cole Palmer yongera gufatirana uburangare bwaho, ku munota wa 43 ahakirira umupira yajyanye kugeza ageze hafi y’urubuga rw’amahina. Kuri iyi nshuro uyu musore yarebye uko mugenzi we Joao Pedro yari ahagaze neza anyuza umupira hagati ya ba myugariro ba PSG, uyu musore ukomoka muri Brazil nawe yakiriye neza agatsinda igitego cya gatatu cyatumye igice cya mbere kirangira, Chelsea ifite ibitego 3-0.



Igice cya kabiri cyatangijwe n’uburyo bikomeye bwa PSG, ubwo ku munota wa 53 umunyezamu Robert Sanchez yakuragamo umupira wari utewe na Ousmane Dembele, akawongera ku mupira ibiri ikomeye yari yakuyemo mu gice cya mbere. Muri iki gice PSG yakomeje kugira kwiharira umupira ariko kubona ibitego muri uyu mukino warebwe na Perezida Donald Trump n’mufasha we Melanie Trump bikomeza kugorana.


Iyi kipe yakoze impinduka zitandukanye, aho abakinnyi nka Desire Doue, Achraf Hakim na Fabian Luiz batanze umwanya mu bihe bitandukanye, Joao Neves akabona ikarita y’umutuku nyuma yo gukurura umusatsi Marc Cucurella ku munota wa 85.Igice cya kabiri muri rusange cyarangiye mu mibare, ikipe ya PSG ifite 61 ku ijana byo kwiharira umupira mu gihe umukino wose yari ifite 66 ariko nta gitego na kimwe ibonye mu mashoti atandatu yakigeragejemo yasangaga abiri yo mu gice cya mbere, umukino unarangira Chelsea itsinze ibitego 3-0, yegukanye igikombe.

Ikipe ya Chelsea itwaye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo yatwaye mu 2021, mu gihe ibaye ikipe ya mbere yegukanye iri rushanwa kuri ubu rizajya rikinwa buri myaka ine rigizwe n’amakipe 32 aho uretse igikombe, yanatwaye miliyoni 40 z’amadolari mu gihe muri rusange yatahanye miliyoni 125 habariwemo nayo yahawe kuva ku kwitabira kongeraho gutsinda imikino mu matsinda ndetse n’uko yagiye jva muri buri cyiciro ijya mu kindi.


Ku rundi ruhande PSG yahawe miliyoni 30 z’amadolari kubera gutsindirwa ku mukino wa nyuma ariko nayo itahana muri rusange miliyoni 115 bitewe nuko yitwaye muri iri rushanwa aho gutsinda umukino ikipe yahabwa miliyoni ebyiri z’amadolari, kunganya igahabwa miliyoni imwe. Mu bambitse abakinnyi n’abatoza imidali harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye irushanwa na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ari nabo bashyikirije kapiteni wa Chelsea Reece James igikombe.


















National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|